AMAKURU

Yevgeny Prigozhin Wayoboraga Abarwanyi Ba Wagner Yapfuye

Yevgeny Prigozhin Wayoboraga Abarwanyi Ba Wagner Yapfuye
  • PublishedAugust 23, 2023

Inkuru y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, aho bivugwa ko yaba yaguye mu mpanuka y’indege yabereye i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya.

Itangazamakuru rya Leta y’u Burusiya riravuga ko iyo ndege yavaga mu Majyaruguru ya Moscow yerekeza mu mujyi wa St Petersburg, yari irimo abantu icumi barimo abagenzi barindwi n’abakozi b’iyo ndege batatu, bose bakaba bahasize ubuzima.

Icyakora uruhande rw’abarwanyi Yevgeny Prigozhin yari ayoboye nta cyo rwahise rubitangazaho.

Abo barwanyi bari baherutse kugaba ibitero byari bigamije guhirika ubutegetsi bw’u Burusiya, gusa hakaba andi makuru avuga ko gahunda yo guhirika ubutegetsi nta yari ihari, ahubwo ko Yevgeny Prigozhin n’abarwanyi be baba barakiriye amafaranga bahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka ruswa, ibyo gushaka guhirika ubutegetsi bakabikora ari uburyo bwo kwiyerurutsa, ndetse bigategurwa ku bwumvikane na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.

Icyakora abandi baravuga ko nubwo Putin nta cyemezo gikomeye yafatiye abo bashatse guhirika ubutegetsi bwe, ashobora kuba yarakomeje kubagirira amakenga.

Mu gihe bamwe bavuga ko Putin yashoboraga kumuhitana kubera ubwo bugambanyi bwe, abandi baravuga ko na Amerika yashoboraga kumugirira nabi kubera ko yayibeshye ndetse akabatwarira n’amafaranga ntakore ibyo bumvikanye.

Prigozhin ntiyakunze kugaragara mu ruhame nyuma y’uko muri Kamena 2023 ayoboye kudeta yamaze amasaha 24 ariko ntigire icyo igeraho. Yaherukaga kugaragara muri video mu ntangiriro z’iki cyumweru, iyo video bikavugwa ko yafatiwe muri Afurika ahantu hatatangajwe.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *