AMAKURU

Rutsiro: Hatangijwe Ubukangurambaga Bwo Kurya Inyama z’Inkoko

Rutsiro: Hatangijwe Ubukangurambaga Bwo Kurya Inyama z’Inkoko
  • PublishedAugust 23, 2023

Abaturage b’Akarere ka Rutsiro bavuga ko kutagira amakuru y’aho bagura ku biro inyama z’inkoko biri mu byatumaga bazorora ariko bakazarindira kurya iyo agaca kishe kuko batabona ubushobozi bwo kwigondera inkoko yose.

Babitangaje kuri uyu wa 22 Kanama 2023, ubwo mu Karere ka Rutsiro hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kurya inyama z’inkoko.

Mu Rwanda umuco wo kurya inyama uracyari hasi ugereranyije n’ibindi bihugu kuko abenshi mu Banyarwanda barya inyama ku minsi mikuru cyangwa mu birori kandi nabwo bakarya inyama zitukura ku buryo usanga abarya iz’inkoko ari mbarwa.

Ibi biterwa n’uko umubare w’amabagiro n’amaguriro y’inyama z’inkoko, aho umuturage ashobora kugurira ikilo kimwe cyangwa inusu nk’uko abikora ku nyama zitukura ari make mu gihugu. Ibi nibyo byaremye imyumvire iri mu baturage, aho usanga bavuga ko inyama z’inkoko ari iz’abakire.

Magingo aya mu Rwanda hari amabagiro abiri abaga inkoko mu buryo bugezweho, rimwe riri mu Karere ka Bugesera, irindi rikaba mu Karere ka Rutsiro nubwo hari abaturage bo muri aka karere bataramenya ko ayo mahirwe yabegerejwe.

Nyiranzabahayo Jeannette wo mu Murenge wa Mushubati yabwiye IGIHE ko kuva uyu mwaka watangira atarya inyama y’inkoko.

Ati “Ndareba nkabona ntajya kugura isake ya 9000Frw ngo nyishyire mu rugo nyibage, ngahitamo kugura ikilo cy’inyama z’inka cya 3500Frw nka rimwe mu kwezi.”

Nkezuwera Alphonse avuga ko agereranyije aheruka kurya inyama y’inkoko nko mu myaka itatu ishize, yagize ati “Njyewe mu buryo bwo kurya inyama ntabwo ndya inkoko nirira andi matungo kuko niyo nshobora kubona aho ngura ku kilo. Muri ubu bukangurambaga batubwiye ko bagiye kutwegereza amaguriro y’inyama z’inkoko ku buryo ukeneye ikilo kimwe azajya akibona, nizo nzajya nigurira kuko batubwiye ko nta n’ingaruka zigira”.

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu mushinga Orora Wihaze, Uwimana Muhire Claire, avuga ko nyuma yo kubona ko Abanyarwanda impamvu batitabira kurya inyama z’inkoko harimo no kuba batabona aho bazigura ku kilo, ari nayo mpamvu bateye inkunga rwiyemezamirimo wo mu Karere ka Rutsiro atangiza uruganda rubaga inkoko mu buryo bugezweho ndetse bamuha n’imodoka ifite ibyuma bikonjesha azitwaramo kugira ngo azigeze ku bakiliya zitangiritse.

Ati “Icyo tubwira abaturage muri ubu bukangurambaga ni uko ibikomoka ku matungo bitagombera iminsi mikuru, ndetse ko bitagombera ubwinshi. Dushishikariza ababyeyi by’umwihariko abagabo gutahanira umuryango ibikomoka ku matungo by’umwihariko inyama z’inkoko.”

Nyuma yo kwegerezwa uruganda rubaga inkoko, abatuye mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rutsiro bagiye no kwegerezwa amaguriro y’inyama z’inkoko. ku ikubitiro hazubakwa amaguriro arindwi. Intego ni uko buri murenge mu mirenge 13 igize aka Karere ka Rutsiro izageramo iguriro ry’inyama z’inkoko.

Inzobere mu mirire n’ubuvuzi zivuga ko inyama z’umweru ari nacyo cyiciro inyama z’inkoko zibarizwamo nta ngaruka zigira ku buzima mu gihe inyama zitukura zivugwaho ko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zongera ibyago byo kurwara umutima, kanseri na diyabete.

Ababyeyi b’abagabo bashishikarizwa kugurira abagize umuryango inyama z’inkoko

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu mushinga Orora Wihaze, Uwimana Muhire ClaireUmushinga avuga ko ugiye no kwegereza abaturage amaguriro y’inyama z’inkoko

Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe iterambere ry’ubuzima no kurwanya indwara, Uwimana Immaculé avuga ko ubu bukangurambaga bwitezweho kuzamura umubare w’abarya inkoko

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu murenge wa Mushubati, buzakomereza no mu yindi mirenge igize Akarere ka Rutsiro
Source: Igihe.com
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *