AMAKURU

Ukraine: Ubutasi Bwashinje Ukraine Gushwanyaguza Umuyoboro wa Gaz w’U Burusiya.

Ukraine: Ubutasi Bwashinje Ukraine Gushwanyaguza Umuyoboro wa Gaz w’U Burusiya.
  • PublishedJune 14, 2023

Inzego z’ubutasi z’u Buholandi umwaka ushize mbere y’ituritswa ry’umuyoboro wa gaz iva mu Burusiya ijya mu Burayi uzwi nka Nord Stream, ngo zaburiye ubutasi bwo muri Amerika ko Ukraine iri mu migambi yo guturitsa uwo muyoboro.

Bibaye nyuma y’iminsi Amerika ariyo ishinjwa kohereza ingabo zayo kabuhariwe ngo zituritse uwo muyoboro mu rwego rwo guhima u Burusiya bwatangije intambara muri Ukraine.

Ikigo cy’Itangazamakuru rya Leta mu Buholandi, NOS cyatangaje ko amakuru yizewe cyahawe n’ubutasi, ari uko uwo muyoboro Ukraine ariyo yari ifite umugambi wo kuwusenya na mbere hose.

Bibaye kandi nyuma y’icyumweru CNN nayo itangaje ko hari igihugu cyo mu Burayi cyahaye Amerika amakuru ko ingabo za Ukraine zishaka guturitsa Nord Stream, mbere gato y’uko biba.

Bivugwa kandi ko urwego rw’Ubutasi bwa Amerika, CIA bwaburiye Ukraine icyo gihe, buyibuza kugaba igitero kuri uwo muyoboro.
Umuyoboro wa Nord Stream urimo ibice bibiri 1 na 2. Niyo yifashishwaga mu kugeza Gaz i Burayi unyuze mu nyanja ya Baltique. Waturikijwe muri Nzeri 2022, bituma gaz yavaga mu Burusiya ijya mu Burayi igabanyuka.

Ibihugu byatunzwe agatoki bwa mbere harimo Amerika kuko yababazwaga n’uburyo u Burayi bubeshwaho na gaz y’u Burusiya kandi ari igihugu bafata nk’umwanzi.

No mu iyubakwa ry’uyu muyoboro Amerika yagiye ishaka kwivanga kugeza wuzuye.
Ukraine yahakanye ibyo guturitsa uwo muyoboro, ivuga ko ari ibinyoma byahimbwe ku mpamvu zitazwi, nkuko Mykhailo Podolyak, umujyanama wa Perezida wa Ukraine yabitangaje.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *