Ukraine: Ibifaru Icyenda Byatwistswe n’Uburusiya.
U Burusiya bwatangaje ko bwatwitse ibifaru icyenda bya Ukraine birimo bine bigezweho byo mu bwoko bwa Leopard 2 icyo gihugu cyahawe n’u Budage.
Ni nyuma y’amasaha make ingabo za Ukraine zitangije ibitero byo kwigarurira agace ka Bakhmut kari mu Majyepfo ya Repubulika yigenga ya Donetsk yometswe ku Burusiya.
Umuvugizi w’ingabo z’u Burusiya, Lt Gen Igor Konashenkov kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko ingabo za Ukraine zasubijwe inyuma ku buryo bugaragara.
Mu mujyi wa Zaporozhye, ingabo z’u Burusiya zivuga ko zabashije gusubiza inyuma iza Ukraine zari zitwaje ibifaru bikomeye ndetse bimwe biratwikwa.
Uretse ibifaru kandi, u Burusiya buvuga ko bwabashije gushwanyaguza imodoka z’intambara za Ukraine zirimo izo bahawe na Amerika zizwi nka Bradley n’ibifaru bito bizwi nka Caesar bahawe n’u Bufaransa.
Muri aka gace kandi u Burusiya buvuga ko bwabashije kwivugana abasirikare 300 ba Ukraine.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aherutse gutangaza ko batangije ibitero byo kwihimura ku Burusiya, nyuma y’umwaka usaga rwambikanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.