U Burusiya Bwigambye Ko Bwarashe Ubwato Bwa Nyuma bw’Intambara Bwa Ukraine.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko barashe ubwato bw’intambara bwa Ukraine, bufatwa nk’ubwa nyuma icyo gihugu cyari gisigaranye.
Ubu bwato buzwi nka Yuri Olefirenko bushobora gutwara ibintu byinshi birimo abasirikare, imodoka n’izindi ntwaro zabo, bwarashweho missile ku cyambu cya Odesa kiri mu Nyanja y’Umukara.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Lt Gen Igor Konashenkov, yavuze ko ubu bwato bwatewe missile ku wa 29 Gicurasi.
U Burusiya buvuga ko Ingabo za Ukraine zirwanira mu mazi, mbere y’intambara ibihugu byombi bihanganyemo zari ifite ubwato bw’intambara bugera kuri 25, burimo butanu bwakoraga irondo na butandatu bwakoreshwaga mu kurasa ibisasu biremereye.
Ubwo bwato ngo bwagiye buraswa gahoro gahoro, harimo butatu bwarashwe mu ntambara ikomeye yabereye kuri Snake Island muri Gicurasi umwaka ushize.
Umuvugizi w’Ingabo za Ukraine zirwanira mu mazi, Oleh Chalyk, yavuze ko atasubiza ku bitangazwa n’u Burusiya.
Ubu bwato bwahoze bwitwa Kirovohrad, buhindurirwa izina mu 2016 mu guha icyubahiro umusirikare wa Ukraine wo mu ngabo zirwanira mu mazi, wiciwe mu majyepfio y’umujyi wa Mariupol mu 2015.
Muri Kamena 2022, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yambitse imidali itsinda ry’abasirikare babukoreshaga.
Icyakora, ku wa Mbere igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko hari ibikorwa remezo bya gisirikare byarashweho ku cyambu cya Odesa, ntihatangazwa ibyo aribyo, ndetse ngo icyo gihe hari hagisesengurwa uburemerere bw’ibyangijwe.
Icyo gikorwa ngo cyangije kajugujugu eshanu za Ukraine nk’uko ubuyobozi bwabyemeje.
Ubu bwato bufite uburebure bwa metero 81 bwatangiye kubakwa muri Mata 1970, butangira gukoreshwa mu Ukuboza uwo mwaka.