USA: Umunyamategeko Ari Mu Mazi Abira Nyuma Yo Gukoresha ChatGPT Ikamuha Ingero z’Imanza Zitabayeho.
Peter LoDuca, umunyamategeko wo muri New York ari mu mazi abira nyuma yo gutanga ibisobanuro ku rubanza aburaniramo undi muntu, bikagaragara ko zimwe mu ngero yatanze zitigeze zibaho.
Impamvu izo ngero yatanze zitabayeho, ngo ni uko yakoresheje ikoranabuhanga ryifashisha ubwenge bw’ubukorano rya ChatGPT, rifite ubushobozi bwo kubazwa ibibazo mu nyandiko zigasubiza.
LoDuca ari kuburana urubanza aho umukiliya we ahanganye na sosiyete y’indege nyuma y’ubumuga yamuteye.
Mu manza iyo umuntu aburana, agaragaza ibimenyetso by’ibyo aburanira ndetse n’ahandi byaba byarigeze gukorwa kugira ngo umucamanza abihereho.
Umucamanza yagerageje gusesengura ingero z’ibindi birego nk’ibyo LoDuca yagaragaje, asanga ntaho byigeze biba. Byabaye ngombwa ko yandikira sosiyete y’indege LoDuca yavugaga ko byabayemo ngo imuhe amakuru ya nyayo, iyo sosiyete ivuga ko hari ingero esheshatu z’ibirego byavuzwe bitigeze bibaho.
Umucamanza yongeye guhamagaza LoDuca ngo asobanure aho yakuye izo manza yatanze nk’ingero, asaba imbabazi avuga ko hakoreshejwe ChatGPT ari na yo yabahaye amakuru atari yo.
LoDuca yavuze ko atari we wateguye iyo nyandiko ahubwo ko byakozwe n’undi munyamategeko bakorana witwa Steven A Schwartz, akifashisha ChatGPT.
Steven A Schwartz yavuze ko yifashishije ChatGPT kugira ngo yihutishe akazi, akayibaza kumuha izindi ngero z’imanza nk’izo zabayeho kugira ngo azifashishe atanga ibimenyetso mu rukiko.
Aba banyamategeko basabiwe ibihano by’imyitwarire icyakora bo basabye imbabazi bavuga ko batari bazi ko ChatGPT ishobora kwibeshya, bityo ko bakwiriye imbabazi ahubwo bikabera isomo abandi.
Ibihumbi by’abantu hirya no hino ku isi byifashisha ChatGPT kuva yashyirwa hanze mu Ugushyingo 2022.
Ifite uburyo bwo gusubiza ibibazo ibajijwe mu buryo bwumvikane kandi bushyigikiwe n’ibimenyetso nk’umuntu, nubwo byakunze kugaragara ko hari amakuru itanga atari yo.