Abadepite Bagiye Gusura Buri Karere Bareba Ibikorwa By’ubukerarugendo N’inganda Nto N’iziciriritse.
Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo zo kwegera abaturage mu Mirenge imwe n’imwe mu turere twose hagamijwe kureba ibikorwa byerekerenye n’ubukerarugendo n’inganda nto n’iziciriritse zigire uruhare mu guteza imbere ibyoherezwa hanze.
Izi ngendo ziteganyijwe mu mu Ntara zose, kuva ku wa 27 Gicurasi kugeza ku wa 03 Kamena 2023 no mu Mujyi wa Kigali ku matariki ya 10-11 Kamena 2023.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille yavuze ko Abadepite bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange, banabaganirize ku kwita ku isuku. Azaba ari n’umwanya mwiza ku Badepite wo kwakira ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage kugira ngo bizakorerwe ubuvugizi mu nzego bireba bityo bibonerwe ibisubizo.
Muri izi ngendo, Abadepite bazasura ibikorwa n’imishinga byerekeranye n’ubukerarugendo n’ibyerekeranye n’inganda nto n’iziciriritse.
Abadepite bose basura abaturage mu turere nibura kabiri mu mwaka, hagamijwe kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kugira inama abaturage no kumenya ibibazo bafite n’uruhare bagira mu iterambere.