AMAKURU

East African University Rwanda Yashyize Ku isoko Ry’Umurimo Abanyeshuri 390.

East African University Rwanda Yashyize Ku isoko Ry’Umurimo Abanyeshuri 390.
  • PublishedMay 26, 2023

East African University Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 390 bayigagamo, basabwa gushyira imbaraga mu kwishyira hamwe bagahanga imirimo, kuko aribyo byabafasha gutera imbere vuba.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2023 mu Karere ka Nyagatare, ku cyicaro gikuru cy’iri shuri rimaze imyaka umunani rikorera mu Rwanda. Ni inshuro ya kane ritanze impamyabumenyi.

Abasoje amasomo bize mu mashami arimo icungamutungo n’imicungire y’ibigo, gutunganya amashusho, ubugeni, uburezi, itangazamakuru n’itumanaho n’ayandi, bose hamwe bakaba ari 390.

Ishimwe Bonette uri mu batsinze neza, wanavuze mu izina rya bagenzi be, yashimiye abayobozi n’abarimu ba East African University Rwanda ku bumenyi buhambaye babahaye, bwanatumye atangira kwikorera aho kujya kwaka akazi.

Yavuze ko ubu yatangiye gutunganya ibintu bitandukanye bikozwe muri Avoka, avuga ko yifitiye icyizere ko azaba umwe mu batanga akazi aho kujya kukaka.

Manirabaruta Lavy Corneille wigaga ibijyanye no gutunganya amashusho, we yavuze ko ibyo yize ari ibintu bishobora kumufasha kwibeshaho atarindiriye kujya gusaba akazi.

Ati “Hanze ntabwo byoroshye, ariko ubumenyi bwo twarabubonye, ubu biragoye gutangira kubera kutagira igishoro, ariko tugiye guhatana ubwo dufite ubumenyi bwiza turizera ko n’ibindi bizagenda neza kuko twize neza.”

Ineza Jolly wize ibijyanye no gucunga umutungo n’abakozi, yavuze ko ubumenyi yahawe na East African University Rwanda bumuha ubushobozi bwo kwikorera atarindiriye gukorera abandi.

Yavuze ko ashyize imbere guhanga umurimo kugira ngo atange akazi aho kujya kukaka abandi.

Ati “Intego zanjye ni ukwihangira umurimo kuko hanze aha iyo urangije witeguye gushaka akazi hari ubwo bidakunda, ndi gutekereza uko nanjye nahanga umurimo nkatanga akazi ku bandi, kuko ubumenyi baduhaye rwose butwemerera kubikora kandi bikagenda neza kuko hanze aha wiringiye gushaka akazi hari ubwo bitagenda neza ugakomeza kuba umushomeri.”

Umuyobozi Mukuru wa East African University Rwanda, Prof. Callixte Kaberuka, yavuze ko bafite umwihariko wo kugira amasomo ajyanye n’isoko ry’umurimo, avuga ko mu kuyigisha bibanda ku ishyirwa mu bikorwa ryayo ku buryo umunyeshuri uharangiza aba azi icyo gukora kurusha kubivuga gusa.

Yavuze ko uyu ari umwihariko w’iyi kaminuza, ari nayo mpamvu hari abakoresha benshi baje kuba abafatanyabikorwa babo mu guhemba abitwaye neza, kuko abahize bakajya kubakorera bitwara neza.

Yaboneyeho gusaba abarangije kwishyira hamwe bagahanga imirimo aho kujya gukorera abandi.

Ati “Ubu dufite abanyeshuri bihangiye umurimo mu bintu bitandukanye, ibyo byose rero ni ibitanga icyizere ko ubumenyi butandukanye tubaha ari inyigisho z’ubumenyingiro, ubu uyu mwaka twanahawe icyizere n’abigisha CPA (mu icungamari) bikaba bigiye kudufasha kongera ishyirwa mu bikorwa ry’umurimo ku buryo dutanga abakozi beza kandi bashoboye.”

Uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, Hon. Prof. Ephrem Kanyarukiga, yashimiye abanyeshuri barangije amasomo, avuga ko bishimira ko inyigisho batanga zigira uruhare mu guhindura imibereho y’abahiga

Ati “Aba banyeshuri tubitezeho ko bazagira uruhare mu kwihangira umurimo kuko ariyo ntego igihugu gifite. Dufite inzego zitandukanye ziteguye kubafasha mu kubona inguzanyo ngo biteze imbere bagende bagana izo nzego rero.”

Prof. Kanyarukiga yabasabye kandi kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, bagaharanira kwishakamo ibisubizo mu kwikorera no kwishyira hamwe kuko biri mu byabafasha gutera imbere mu gihe gito.

East African University Rwanda ni Kaminuza yatangiye gukora mu 2015 nyuma yo kwemeza n’Inama y’Abaminisitiri. Nyuma y’imyaka umunani imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 972.

Kuri ubu ifite ishami mu Karere ka Nyagatare ikagira n’irindi mu Mujyi wa Kigali, yombi itanga ubumenyi hibandwa ku bumenyingiro bufasha uhiga gushyira mu bikorwa ibyo yize.

Source: Igihe.com
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *