AMAKURU IKORANABUHANGA

TikTok: Leta Ya Montana Yo Muri Amerika Yahagaritse TikTok.

TikTok: Leta Ya Montana Yo Muri Amerika Yahagaritse TikTok.
  • PublishedMay 18, 2023

Leta ya Montana yabaye iya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihagaritse ikoreshwa rya TikTok nyuma y’igihe hari impaka ku ngaruka z’urwo rubuga nkoranyambaga ku mutekano wa Amerika.

Nkuko Ikinyamakuru cya BBC cyabitangaje, TikTok yo ubwayo yavuze ko ikoreshwa nabasaga miliyoni 150 z’abatuye Amerika, abenshi bakaba ari urubyiruko ruri mu myaka 20 kumanuka.

Guverineri Greg Gianforte washyize umukono kuri iryo tegeko ribuza TikTok muri Leta ye, yavuze ko ari urugero kuri Amerika yose ku buryo bagomba guca TikTok.

Nyuma y’iryo tegeko, ntabwo TikTok izaba yemerewe kugaragara mu bice byose bigize Leta ya Montana.

Mu gihe hari ugerageje kujya kuri TikTok cyangwa agakoresha ubundi buryo bwose akayijyaho, bizajya bifatwa nk’icyaha gishobora guhanishwa amande ya 10.000$.

Sosiyete nka Apple na Google zasabwe gusiba TikTok mu bubiko bwazo bubamo za porogaramu ku bantu bari muri Montana.

Biteganyijwe ko iri tegeko rizatangira kujya mu bikorwa mu mwaka wa 2024, keretse hagize abajurira hagafatwa undi mwanzuro.

Iri tegeko kandi ryata agaciro mu gihe TikTok yaba iguzwe n’Abanyamerika cyangwa abandi bantu bo mu gihugu Amerika idafata nk’umwanzi.

Ubuyobozi bwa TikTok bwavuze ko ibyakozwe na Guverineri Gianforte ari ukubangamira uburenganzira bw’abatuye Montana bemererwa n’Itegeko Nshinga, bwo kwisanzura.

TikTok y’ikigo ByteDance cyo mu Bushinwa, imaze igihe itegwa iminsi muri Amerika ndetse no mu bihugu by’i Burayi biyishinja gutanga amakuru y’abayikoresha kuri Guverinoma y’u Bushinwa, ibintu byamaganwe n’ubuyobozi bwa TikTok.

Kuri ubu, Leta nyinshi z’i Burayi na Amerika zamaze guhagarika ikoreshwa rya TikTok mu bikoresho by’ikoranabuhanga bya Leta.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *