Inyamaswa Zibarirwa mu Magana Zapfuye Nyuma y’Inkongi y’Umuriro Yibasiye Isoko rya Bangkok
Biravugwa ko inyamaswa zibarirwa mu magana zapfuye nyuma y’umuriro wibasiye isoko ry’inyamanswa rya Chatuchak i Bangkok ku wa kabiri, nk’uko abayobozi baho babitangaje.
Ibiro by’ubuyobozi bwa Chatuchak byatangaje ko umuriro watangiye ahagana mu ma saa yine n’iminota 10 mu masaha yaho ya mu gitondo mu isoko rya Sri Somrat, muri Chatuchak, ahacururizwaga amafi n’inyamaswa nzima.
Yongeyeho ko uyu muriro watwitse amaduka 118 mbere yo kuzimywa nyuma yiminota itarenze 30.
Ubuyobozi bwa Bangkok bwavuze ko nta muntu wakomerekeye muri iyo nkongi y’umuriro, ariko “inyamaswa nyinshi zororerwa mu rugo” zagizweho ingaruka nuyu muriro. Yavuze ko ubuso bwibasiwe n’iyi nkongi bungana na metero kare 1,400.
Nkuko ishami ryita ku bidukikije muri Bangkok ribitangaza, ngo imbwa, injangwe, inkwavu, inzoka, inyoni, amafi n’inkoko byari mu nyamaswa zagizweho ingaruka n’iyi nkongi.
Umwe mu bafite iduka ry’amatungo, Natthanicha K, wasabye ko izina rye rdatangazwa, yatangarije CNN ko yahombye inzoka 400 zose zidasanzwe bitewe n’umwotsi mwinshi.
Ati: “Ntabwo zapfuye zizize umuriro ariko zapfuye zizize umwotsi zahumetse”. Yavuze ko izo nzoka zari zifite agaciro ka miliyoni 5 zo muri Tayilande ($ 136,000).
Gusa kugeza na nubu ubuyobozi ntiburatangaza icyateye iyi nkongi.
Source: CNN News