AMAKURU

Uburusiya Buri Kwinjiza Ku Gahato Abimukira n’Abanyeshuri b’Abanyafurika Mu Ntambara

Uburusiya Buri Kwinjiza Ku Gahato Abimukira n’Abanyeshuri b’Abanyafurika Mu Ntambara
  • PublishedJune 10, 2024

Raporo yateguwe na Bloomberg ivuga ko abayobozi b’Uburusiya bakangishije kutazongera viza y’abakozi b’abanyafurika n’abanyeshuri ba bimukira niba batinjiye mu gisirikare cy’Uburusiya.

Bamwe mu bakozi b’abanyafurika babwiwe ko ntakintu bazongera guhabwa mu gihe batemeye kujya kurwana muri Ukraine, nk’uko umwe mu bayobozi bo mu Burayi yabitangarije Bloomberg.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya yaruciye ararumira ubwo yasabwaga na Bloomberg kugira icyo avuga kuri iyi nkuru.

Ntabwo ari ubwa mbere igihugu gifashe ingamba zidasanzwe kandi zitavugwaho rumwe n’abaturage zo kwinjiza abasivili mu gisirikare.

Uburusiya kandi bwakomeje kuvugwaho kwinjiza infungwa zivuye muri gereza mu gisirikare mu rwego rwo kongera abasirikare ku rugamba.

Nk’uko ikinyamakuru The Washington Post kibitangaza, ngo mu Kwakira, Minisitiri w’ubutabera wungirije w’Uburusiya, Vsevolod Vukolov, yavuze ko umubare w’abagororwa muri gereza muri iki gihugu wagabanutse ukagera ku 266,000. Mu gihe abari muri gereza y’Uburusiya bari 420,000 mbere y’intambara.

Uburusiya bwinjije imfungwa nyinshi ku buryo bwatangiye gufunga amwe mu magereza yabwo. Muri Werurwe, umuyobozi wo mu nzego z’ibanze yabwiye abadepite ko amagereza amwe n’amwe yagombaga gufungwa bitewe n’igabanuka ry’abagororwa rikabije nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyitwa Kommersant.

Gusa uku kwinjiza mu gisirikare abimukira bishobora gutera ikibazo kitoroshye ku bukungu bw’Uburusiya bwari bunasanzwe bufite ikibazo cy’ibura ry’abakozi.

Mu Gushyingo, Guverineri wa Banki Nkuru y’Uburusiya, Elvira Nabiullina yabwiye abadepite ko ubushomeri bumaze kugera ku kigero cya 3%, kandi ko mu turere tumwe na tumwe, icyo kigereranyo kiri hasi ya 3%. Ibi bivuze ko mu by’ukuri nta bakozi bagihari bo gukora indi mirimo isanzwe.

Abahagarariye minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya ntibagize icyo bavuga kuri iyi nkuru nkuko babisabwe mu butumwa bwoherejwe na BI nyuma y’amasaha asanzwe yakazi.

 

 

Source: Businessinsider.com

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *