AMAKURU

Amakuru Agezweho Ku Ntambara Iri Hagati ya Israeli na Hamas

Amakuru Agezweho Ku Ntambara Iri Hagati ya Israeli na Hamas
  • PublishedJune 9, 2024

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko ku wa gatandatu abantu bagera kuri 274 bapfuye abandi babarirwa mu magana barakomereka mu gikorwa cya Isiraheli cyo gutabara abantu bane bari bafashwe bugwate muri Gaza rwagati.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Palesitine yise icyo gitero “ubwicanyi buteye ubwoba.” Abenegihugu babibonye bavuga ko ari “ukuzimu kwaje ku isi.”

Igisirikare cya Isiraheli, kivuga ko abafashwe bugwate bari bafungiwe mu nyubako z’abasivili, cyateye ku manywa mu buryo bwo gutungura ba rushimusi. Imiryango y’abafashwe bugwate— bose bashimuswe mu iserukiramuco rya muzika rya Nova ku ya 7 Ukwakira— bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa.

Kuri wa gatandatu, Abisiraheli bagaragaje ibyishimo byinshi batewe niki gitero cy’ubutabazi cyakozwe n’igisirikare cya Israeli, ariko Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu aracyari ku gitutu cyo kurekura abafashwe bugwate bagera ku 120. Kuri iki cyumweru, uwunganira imiryango y’abafashwe bugwate yasabye Netanyahu kugirana amasezerano yo guhagarika intambara na Hamas.

 

 

Source: CNN News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *