AMAKURU

Sobanukirwa Ibijyanye n’Icyangombwa Cyitwa ‘Apostille’ Cyatangiye Gutangwa Mu Rwanda

Sobanukirwa Ibijyanye n’Icyangombwa Cyitwa ‘Apostille’ Cyatangiye Gutangwa Mu Rwanda
  • PublishedJune 6, 2024

Ni nyuma y’uko u Rwanda rushyize umukono ku masezerano mpuzamahanga azwi nka “Apostille Convention” mu kwezi k’Ukwakira 2023, agamije koroshya uburyo bwo kubona ibyangombwa bikenerwa mu mahanga.

Kuri uyu wa 05 Kamena 2024, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), yatangiye gutanga, binyuze ku rubuga Irembo, inyandiko yitwa ’Apostille’ yemeza ibyangombwa bikenerwa mu mahanga, kugira ngo umuntu ahabone serivisi yifuza.

Ibyo byangombwa bikubiyemo inyandiko zikenerwa mu gihe basaba serivisi zinyuranye hanze y’u Rwanda, nk’icyemezo cy’amavuko, impamyabumenyi n’indangamanota, icyemezo cy’abashakanye, icyemezo cy’uko umuntu atakatiwe n’inkiko hamwe n’ibindi.

MINAFFET ivuga ko ibi byose babibonaga baciye mu nzira ndende zirimo kujyana inyandiko zifatika kuri Ministeri y’Ubutabera igashyiraho umukono wa noteri, hanyuma bakazishyikiriza Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga na yo ikazemeza mbere y’uko zijyanwa cyangwa zoherezwa mu mahanga.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda

Mu kiganiro yahaye Itangazamakuru kuwa Gatatu, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yagize ati “Sinzi niba hari umuntu ujya gusinyisha inyandiko muri MINIJUST mu gitondo ngo musange umurongo (muremure) uba uhari.”

Ati “Usanga hari abanyeshuri bashaka gusinyisha kuri diplome, kuri za bulletin, abashaka gusinyisha ibyemezo by’abana bashaka kujyana mu mahanga, n’ubwo ubu dufite ba Noteri benshi ariko hari gahunda yo kugira ngo ibyo bintu byorohe (kubibona).”

Kubona apostille byaruhuye benshi basiragiraga

Ubu abakeneye serivisi mu mahanga barimo kujyana kwa Noteri ibyangombwa bikenerwayo (urugero nk’icyemezo cyo gushyingirwa, indangamanota n’ibindi) bakabitezaho kashe.

Bahita babijyana ku mukozi wa Irembo (www.irembo.gov.rw) akabafasha kubyohereza muri MINAFFET, bagategereza igihe kibarirwa hagati y’umunsi 1-3 icyangombwa cya Apostille batiriwe bajya muri MINIJUST no muri MINAFFET.

Iyo nyandiko ya Apostille umuntu azajya ayakira binyuze kuri imeri(email) ye cyangwa ayikure ku rubuga rwa Irembo (www.irembo.gov.rw), nyuma yo kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (Frw 10,000) ya serivisi.

“Apostille Convention”, ni amasezerano yoroshya inzira ibyangombwa bibonekamo mu bihugu 125 byayashyizeho umukono. Ibi byorohereza abaturage n’abashoramari kubona serivisi mu mahanga.

Ibyangombwa byemejwe na kimwe muri ibi bihugu bizajya biba byemewe muri ibyo bihugu byose nta kiguzi.

MINAFFET ivuga ko ibi bizagirira akamaro cyane Abanyarwanda baba mu mahanga n’abanyamahanga bashora imari mu Rwanda, bikaba birimo kugabanya igihe n’imbaraga byasabaga umuntu ukeneye ibyangombwa byo kujyana mu mahanga.

Icyakora ibyangombwa birebana no guhererekanya imitungo yimukanwa n’itimukanwa, byo bizakomeza gutangwa binyuze mu nzira zisanzwe zikoreshwa, n’ubwo abaguze iyo mitungo boroherejwe kubona, binyuze ku Irembo, ibaruwa ibemerera gukora ihererekanya (Mutation).

MINAFFET kandi irimo gutanga (binyuze ku Irembo) ibaruwa isonera imisoro Umunyarwanda wese wari umaze igihe kirenze umwaka mu mahanga wifuje gutaha mu Gihugu cye, akaba adashobora gusorera ibintu azanye birimo n’imodoka yatwaraga (ariko bigakorwa inshuro imwe mu buzima bwe).

Amasezerano ya “Apostille” yatangiye ku itariki 5 Ukwakira 1961, agamije koroshya inzira yo kubona ibyangombwa bisabwa mu mahanga no kugira ngo imikoreshereze y’inyandiko zitangwa na Leta irusheho koroha mu bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano.

Aya masezerano ni yo ya mbere akoreshwa cyane mu butwererane mpuzamahanga, aho buri mwaka hemezwa inyandiko zibarirwa muri za miliyoni.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *