Abagabo Batatu Bishwe n’Ingabo za Israeli Bacyekweho Kuba Ibyihebe
Ingabo za Isiraheli (IDF) zivuga ko abantu batatu bari bafashwe bugwate bishwe n’ingabo za Isiraheli ejo bari bafashe umwenda wera ku nkoni.
IDF yavuze ko Yotam Haim w’imyaka 28, Samer Talalka w’imyaka 22 na Alon Shamriz w’imyaka 26 nibo barashwe bacyekwaho kuba ibyihebe. Igisirikare cyagaragaje kwicuza kivuga ko batatu barashwe n’ingabo zikorera i Shejaiya, mu majyaruguru ya Gaza bibeshyweho.
Umuyobozi umwe muba IDF avuga ko umwe mu basirikare bayo yabonye abo bagabo basohotse mu nyubako batambaye amashati, bafashe inkoni iriho umwenda wera.
Uyu musirikare yahiye ubwoba maze ararasa, acyeka ko abo bantu ari ibyihebe, nk’uko umuyobozi wa IDF abivuga.
Babiri bahise bicwa umwe arakomereka, yiruka asubira mu nyubako. Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyuma abasirikare bumvise utabaza avuga igiheburayo, maze ako kanya komanda wa batayo atanga itegeko ryo guhagarika kurasa.
Nyuma yo gutabaza kuwo mugabo wa gatatu wakomeretse, umuyobozi wa IDF avuga ko abasirikare bongeye bakarasa, uwari wasigaye nawe aricwa. Uyu muyobozi avuga ko abo bantu batatu bari bafashwe bugwate bashobora kuba “bari batawe cyangwa baratorotse”.
Uyu muyobozi wa IDF avuga ko muri metero amagana uvuye aho abo bantu batatu bari bafashwe bugwate biciwe, hari inyubako yanditseho “SOS”.
Uyu muyobozi yagize ati: “Turacyashaka kureba niba hari isano hagati y’iyo nyubako n’abashimuswe.” Avuga ko IDF izasuzuma ako gace kugira ngo hamenyekane amakuru yerekeye ibyabaye.
Source: BBC News