Ingingo z’Ingenzi Ku Makuru Avugwa Ku Ntambara Iri Hagati ya Israeli na Hamas
Uyu ni umunsi wa kabiri kuva Isiraheli yongeye gutera ibisasu muri Gaza. Amakuru avuga ko umwotsi mwinshi uri kugaragara mu kirere cy’ako karere ka Gaza.
Imirwano yongeye kuburwa ku wa gatanu nyuma y’iminsi irindwi y’agahenge; Isiraheli na Hamas baritana bamwana nyuma yo kuba barananiwe kwemeranya kongera igihe cy’agahenge ku ntambara iri hagati yabo.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko abantu barenga 178 bishwe kuva intambara yasubukurwa; igisirikare cya Isiraheli kivuga ko cyibasiye uduce 400 hirya no hino mu karere ka Gaza.
Isiraheli yongeye gusaba abaturage bo mu turere tumwe na tumwe two mu majyepfo ya Gaza kuva mu majyepfo berekeza i Rafah, hafi y’umupaka wa Misiri.
Ku wa gatanu, humvikanye integuza mu bice bya Isiraheli y’ibisasu bya roketi byarashwe bivuye muri Gaza.
Igitero cya Hamas kuri Isiraheli ku ya 7 Ukwakira cyahitanye abantu 1,200, abandi bagera kuri 240 bajyanwa bunyago.
Kuva icyo gihe, minisiteri y’ubuzima iyobowe na Gaza ivuga ko abantu barenga 14,800 bishwe mu gikorwa cyo kwihorera cya Isiraheli, barimo abana bagera ku 6,000.
Source: BBC News