AMAKURU

Biravugwa Ko Umugore Wa Kyrylo Budanov Ukuriye Ubutasi Bwa Ukraine Yarozwe

Biravugwa Ko Umugore Wa Kyrylo Budanov Ukuriye Ubutasi Bwa Ukraine Yarozwe
  • PublishedNovember 30, 2023

Marianna Budanova, umugore wa Kyrylo Budanov ukuriye ubutasi bwa Ukraine yajyanywe mu bitaro igitaraganya nyuma yo kurogwa.

Uburozi uwo mugore yahawe byavuzwe ko bwaturutse ku binyabutabire byo muri laboratwari.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, yemeje ko Marianna Budanova ari mu bitaro nyuma yo kurogwa nubwo atatangaje aho byabereye n’igihe byabereye.

Umugabo we Budanov ni umwe mu bashimirwa uruhare yagize mu bikorwa bya gisirikare igihugu cye cyakoze ngo gisubize inyuma ingabo z’u Burusiya kuva intambara yatangira mu 2022.

Ubutasi bwa gisirikare bwatangaje ko kuva uyu mwaka watangira, Budanov ubwe yasimbutse urupfu inshuro 11 kubera guhigwa n’inzego z’ubutasi z’u Burusiya.

Ibinyamakuru byo mu Burusiya byo byatangaje ko kurogwa kwa Budanova gushobora kuba gushingira ku kutumvikana mu butegetsi bwa Ukraine.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *