AMAKURU

Ku Mihanda Imwe n’Imwe Hamaze Gushyirwa Ibyapa Bimenyesha Abashoferi Ahari Camera Zizwi nka Sophia

Ku Mihanda Imwe n’Imwe Hamaze Gushyirwa Ibyapa Bimenyesha Abashoferi Ahari Camera Zizwi nka Sophia
  • PublishedNovember 16, 2023

Mu gihugu hose hatangiye gushyirwa ibyapa bimenyesha umuyobozi w’ikinyabiziga ko imbere hari camera igenzura umuvuduko. Ni nyuma y’uko abantu benshi batanze ubusabe, bavuga ko bikwiriye gushyirwaho kandi camera ntizishyirwe ahantu hihishe.

Kuva ku wa Gatatu nibwo ibi byapa byatangiye gushyirwa mu mihanda itandukanye. Bigomba gushyirwa mu gihugu hose. Biri gushyirwa ku cyapa kiranga umuvuduko ntarengwa.

Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, ni cyo kiri gushyira ibi byapa ku mihanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René, yavuze ko ikigamijwe ari ukwigisha abantu no kubafasha gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Ati “Icyo tugamije ni ugukumira, ntabwo tugamiije kwinjiza amafaranhga nk’uko abantu babitekereza. Umuntu nabwirwa ko imbere hari camera, azajya agenda ku muvuduko ujyanye n’icyapa.”

SSP Irere yavuze ko nyuma hazakorwa igenzurwa, rizagaragaza umusaruro w’ibi byapa, harebwe niba hari icyo byamariye abatwara ibinyabiziga.

Ati “Bigomba gushyirwa mu gihugu hose, byatangiye gushyirwaho ku wa Gatatu.”

Mu Ukwakira, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Felix Namuhoranye, yabwiye abanyamakuru ko Polisi idacuruza amakosa ari na yo mpamvu ibi byapa bigiye gushyirwaho.

Ati “Ikigenderwa si ukugira ngo bakubwire aho Camera iri kugira ngo ugende buhoro, nuharenga wihute, ahubwo ni ukugira ngo dukureho urwo rujijo, ntabwo ducuruza amakosa.”

Mu minsi iri imbere, Polisi y’u Rwanda irateganya kandi gukoresha Camera zo mu muhanda mu kugenzura niba ikinyabiziga gifite ubwishingizi, niba umushoferi yambaye umukandara, niba imodoka ifite Controle technique n’ibindi.

Mu mihanda yo mu Rwanda hakoreshwa Camera z’ubwoko butandukanye. Harimo iyitwa Speed Enforcement Camera, benshi bazi nka Sophia. Ihana abatwaye ibinyabiziga igihe barengeje umuvuduko wateganyijwe kugenderwaho mu muhanda irimo.

Hakoreshwa kandi izitwa Trailer zishobora kwimurwa, ariko zo zikaba ari nini ziri mu ibara ry’umweru. Ibyo zikora ni kimwe n’ibyo Sophia zikora.

Hari n’izindi nto zishobora kwimurwa n’Umupolisi, zikunze gushyirwa mu muhanda kubera ko akenshi iyo abatwaye ibinyabiziga barenze ziriya zishinze hari igihe bahita bashaka kwihuta cyane, icyo gihe iyo bahuye nayo irabibaryoza ikabahanira umuvuduko.

Izindi ni izitwa Red Light Camera ziba muri Feux Rouge, zikunze kuba ari nyinshi mu byerekezo bitandukanye, zihana amakosa arimo ayo kutubahiriza amabwiriza ya Feux Rouge, inzira z’abanyamaguru (Zebra Crossings) cyangwa no kugendera mu gisate cy’umuhanda kitari icyawe.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *