AMAKURU

Ibitaro bya Kabgayi Bigiye Goshorwaho ama Miliyari mu Bikorwa Byo Gusanwa no Kwagurwa

Ibitaro bya Kabgayi Bigiye Goshorwaho ama Miliyari mu Bikorwa Byo Gusanwa no Kwagurwa
  • PublishedNovember 15, 2023

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko 42,051,000$, akabakaba miliyari 51 Frw, agiye gushyirwa mu bikorwa byo gusana no kwagura Ibitaro byo ku rwego rw’Akarere bya Kabgayi.

Inyubako z’Ibitaro bya Kabgayi zirashaje mu gihe byakira abarwayi benshi baturuka hirya no hino mu gihugu bagie kwivuza indwara zitandukanye.

Mu mushinga w’itegeko ryatowe n’Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 13 Ugushyingo 2023, hagaragaramo amasezerano y’inguzanyo hagati ya Leta y’u Rwanda na Banki ya Koreya y’Ubucuruzi bw’Ibisohoka n’Ibyinjira mu Gihugu, ya 42,051,000$ igenewe umushinga wo gusana no kwagura Ibitaro by’Akarere bya Kabgayi, yashyiriweho umukono i Busan muri Koreya y’Epfo, ku wa 13 Nzeri 2023.

Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25, izatangira kubarwa nyuma y’imyaka 15 n’igice ku nyungu ya 0.01%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko uyu mushinga ugamije kwagura Ibitaro bya Kabgayi mu rwego rwo kunoza serivisi zibitangirwamo no kongera ubushobozi bwabyo bwo gutanga ubumenyi mu by’ubuvuzi by’umwihariko ku bimenyereza uyu mwuga.

Uyu mushinga ugizwe n’igice cyo kuvugurura ibitaro no kongeramo ibitanda 206, ku byari bisanzwe 355 harimo kandi no kongeramo ibikoresho bishya.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste, yavuze ko gahunda ihari ari uguraho inyubako zose zishaje, hakubakwa inshya zijyanye n’igihe.

Ati “Ku bufatanye na Leta hari gahunda yo gukuraho izi nyubako zishaje zose noneho zigasimbuzwa inshya zigendanye n’igihe tugezemo. Umwaka utaha twiteguye ko inyubako zishaje ziriho na asbestos zose zizaba zasenywe hagatangira icyiciro cyo kubaka indi nyubako igezweho ifite isakaro ryiza.”

“Inyigo yakozwe mu buryo bw’agateganyo, ni uko hazaba hari inyubako ifite agaciro kagera kuri miliyari 16 Frw. Tubona ko ari ibintu bizahindura isura y’ibi bitaro, bigahindura isura y’iyi Muhanga, kandi bikanoroshya imitangire ya serivisi.”

Umushinga w’Itegeko Abadepite bemeje bakanawutora utabanje kunyura muri Komisiyo ugaragaramo igice kigizwe na serivisi z’impuguke zirimo ibijyanye no gukora inyigo zirambuye no gukora inyandiko z’ipiganwa z’amasezerano hamwe no gucunga no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga.

Dr Muvunyi avuga ko hari serivisi z’inyongera zizaza nyuma yo kubaka iyo nyubako, kuko hazahita hashyirwamo ibyumba byo kubaga bitandatu, serivisi zo kubaga hifashishijwe ikoranabuhanga bikorwa hatabazwe ahantu hanini [Minimal Invasive Surgery], serivisi zo gusuzuma mu mubiri imbere hifashishijwe ikoranabuhanga [endoscopie] ndetse binateganyijwe ko serivisi yo guca mu cyuma mu buryo buzwi nka [Magnetic Resonance Imaging] na yo izatangira gutangwa.

Ibitaro bya Kabgayi bikorera mu nyubako zimaze imyaka 86 kuko zubatswe mu 1937.

 

Ibitaro bya Kabgayi bizavugururwa hubakwe inyubako zigezweho

Inyubako zose zishaje zizasenywa hazamurwe inshya

Imirimo yo kuvugurura Ibitaro bya Kabgayi izatangira mu 2024

Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ryo kuvugurura no kwagura Ibitaro bya Kabgayi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko umushinga wo kwagura Ibitaro bya Kabgayi ari umushinga uzanoza serivisi, ukanongera ubushobozi bwabyo bwo gutanga ubumenyi mu by’ubuvuzi

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste, yavuze ko kwagurwa kw’ibitaro bizahindura isura y’Akarere ka Muhanga bibarizwamo ndetse bigatuma hanozwa imitangire ya serivisi
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *