AMAKURU

Amakuru Agezweho ku Ntambara Iri Hagati ya Hamas na Israeli

Amakuru Agezweho ku Ntambara Iri Hagati ya Hamas na Israeli
  • PublishedNovember 7, 2023

Ingabo za Isiraheli zimaze gutanga amakuru muri iki gitondo. Aragira iti:

Ingabo za IDF zafashe ibirindiro bya Hamas biherereye mu majyaruguru y’akarere ka Gaza, kandi zahafatiye misile zirasa ibifaru n’ibisasu, intwaro, n’ibikoresho byifashishwa mu butasi.

Isiraheli ivuga ko ingabo za IDF zabonye abarwanyi ba Hamas mu nyubako iri hafi y’ibitaro bya Al-Quds mu Mujyi wa Gaza – nyuma y’igitero cy’indege cyateje iturika ku nshuro ya kabiri, byagaragaye ko hari “ububiko bw’intwaro za Hamas mu gace gatuwe n’abasivili”.

Nubwo IDF itabivuze, hagaragaye amashusho y’igitero cy’indege muri Khan Younis mu majyepfo y’akarere ka Gaza.

Twabibutsa ko minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko abantu barenga 10,000 bishwe kuva Isiraheli yatangira ibikorwa byayo byo kwihorera ku ya 7 Ukwakira, aho ni nyuma y’ibitero bya Hamas.

 

Impfu zavuzwe nyuma y’Iturika ryabereye muri Khan Younis na Rafah

Nk’uko byatangajwe na AFP, abashinzwe ubuzima muri Gaza iyobowe na Hamas bavuga ko byibuze abantu 23 baguye mu bitero bibiri bitandukanye by’indege bya Isiraheli byabereye i Rafah na Khan Younis – imijyi yombi yo mu majyepfo ya Gaza.

IDF ntabwo iremeza ko ibi bitero ari ibyayo.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *