AMAKURU

Gaza: Amakuru Avugwa Mu Bitaro bya Al-Shifa

Gaza: Amakuru Avugwa Mu Bitaro bya Al-Shifa
  • PublishedNovember 11, 2023

Umuganga ubaga mu bitaro bikomeye bya Gaza yabwiye BBC ko ishami ry’ibitaro (ICU) ryarashweho kandi hangiritse byinshi.

Avuga ko abarwayi babiri bari kuri ventilateur bapfuye, kandi umwe muri bo yari uruhinja

Uwo muganga yakomeje avuga ko Ibitaro bitagifite lisansi, ibiryo, n’amazi, kandi ko ibisasu bikomeje kurashwa ahegereye ibitaro.

Yavuze kandi ko abantu bagerageje kuva mu bitaro barashwe, ndetse bamwe bakaba barapfuye

Ku munsi w’ejo, Hamas yashinje Isiraheli kuba yaragabye ibitero ku bitaro – ariko Isiraheli ibyamaganira kure, ivuga ko ari “igisasu cyarashwe n’imitwe y’iterabwoba yo mu karere ka Gaza”

IDF yabajijwe ku byo umuganga ubaga yavuze muri iki gitondo ku bijyanye na ICU ndetse no kurasa hafi y’ibitaro, IDF yabihakanye gusa yemeza ko intambara irwanya umutwe wa Hamas irimbanije mugace kegereye aho amavuriro aherereye.

Abashinzwe ubuzima muri Palesitine bavuze ko ubuzima bw’abana benshi bugeramiwe mu bitaro bya Al-Shifa nyuma yuko lisansi ibuze bigatuma ibikorwa bihagarara.

Umubare nyawo w’abana bafite ibyago muri neo-natal unit nturamenyekana. Gusa Minisiteri y’ubuzima ya Gaza, iyobowe na Hamas, ivuga ko ari 45. Hagati aho, minisiteri y’ubuzima ya Palesitine itandukanye niyi ya banki y’iburengerazuba ivuga ko ari 39.

Ikigaragara neza ni uko hari abana benshi bavutse bakeneye kwitabwaho cyane gusa bitari bushoboke na gato.

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *