AMAKURU

Abarokotse Jenoside Batishoboye Bagaragaje Ikibazo cy’Inzu Zishaje Basaba MINUBUMWE Kubasanira

Abarokotse Jenoside Batishoboye Bagaragaje Ikibazo cy’Inzu Zishaje Basaba MINUBUMWE Kubasanira
  • PublishedNovember 7, 2023

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, barasaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kubasanira inzu batuyemo kuko zimwe zangiritse kubera ko zidakomeye ndetse zishaje.

Iki kibazo cy’inzu zishaje bakigaragaje mu nama yabahuje na MINUBUMWE tariki 3 Ugushyingo 2023, aho bamwe mu barokotse bagaragaje ko bakeneye inzu zo kubamo, ndetse n’abafite aho baba hakeneye kuvugugururwa kuko inzu zamaze gusaza bikaba biteye impungenge z’uko zabagwaho mu gihe cy’imvura nyinshi.

Nzaramba Paulin, yavuze ko akeneye inzu yo kubamo kuko acumbitse mu murenge wa Kacyiru.

Ati “Ndasaba ko mwampa icumbi kuko nta bushobozi mfite bwo kwiyubakira n’umuryango wanjye”.

Iki kibazo agihuriyeho na Turikumwenimana Suvain utuye mu Karere ka Bugesera, avuga ko afite abana 3 kandi adafite inzu yo kubamo.

Uretse abagaragaje iki kibazo, abandi bagaragaje ko inzu zabamo zikeneye gusanwa mu buryo bwihuse, kuko mu bihe by’imvura barara bahagaritse imitima ko yabagwaho.

Izi nzu batujwemo zamaze gusaza kandi bose nta bushobozi bwo kwisanira cyangwa kwiyubakira bundi bushya bafite, kuko abenshi basigiwe na Jenoside uburwayi budakira.

Uwacu Julienne, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, yavuze ko izi nzu koko zikenewe gusanwa kandi zubatswe kera, zikubakwa mu buryo bwihuse ntihakoreshwe ibikoresho bikomeye.

Ati “Turabizi ko ziriya nzu zishaje kuko bazubatse mu 1995 na 1996, bagira ngo bave mu macumbi. Zimwe abantu bazigiyemo zitanuzuye. Amabati arashaje, n’inzu zirashaje, turimo kuzibarura mu Gihugu hose kugira ngo turebe uko zisanwa aho bishoboka, kuko hari n’izidashoboka gusanwa bisaba ko zisenywa zikubakwa bundi bushya.

Kuva mu mwaka wa 1998 kugeza 2022, Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye, imaze kubakira imiryango 29,015 y’abarokotse Jenoside.

Abarokotse bahawe umwanya wo kuvuga ibibazo bafite

Abarokotse bahawe umwanya wo kuvuga ibibazo bafite

Mu nzu zashaje bamaze gusana izigera ku 4050, icyakora ngo ntibazi neza umubare w’izisigaye gusanwa kuko FARG yinjijwe muri MINUBUMWE itararangiza ibarura ryazo, kandi ko rikirimo gukorwa.

Icyakora, inzu zashaje ku buryo zikeneye gusanwa cyangwa gusubirwamo si nkeya, kuko hafatiwe nko ku Turere two mu Ntara y’Amajyepfo, uretse i Nyaruguru habaruwe 720, muri Nyamagabe habaruwe 788, muri Gisagara habarurwa 855 naho muri Kamonyi habarurwa 165.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *