AMAKURU

Intambara ya Israeli na Hamas Ikomeje Gufata Indi Ntera

Intambara ya Israeli na Hamas Ikomeje Gufata Indi Ntera
  • PublishedNovember 6, 2023

Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas ivuga ko abantu 10,022 biciwe muri Gaza kuva intambara yatangira ukwezi gushize.

Igisirikare cya Isiraheli cyarashe ibisasu muri Gaza ijoro ryacyeye ryose. Umuyobozi w’ibitaro bya Al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza avuga ko iki gitero cyahitanye abantu bagera kuri 200.

Uyu muyobozi yavuze ko abagizweho ingaruka niki gitero bajyanwe mu bitaro mu magare akururwa n’indogobe, bitewe nuko abantu batashoboye kugera ku modoka zitwara abarwayi kubw’imirongo yitumanaho yahagaze.

Igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko ingabo zacyo zigabije ikigo cya Hamas muri Gaza kandi ko kugeza ubu cyamaze kugabanya mo akarere ibice bibiri.

Hagati aho, inzego zose z’umuryango w’abibumbye zavuze ko “ibi birambiranye” mu nyandiko yabo bashyize hanze, mu gihe badahwema gusaba ko iyi ntambara ihagarara.

Isiraheli yatangiye gutera ibisasu i Gaza nyuma yuko Hamas yishe abantu barenga 1,400 muri Isiraheli ikanashimuta abandi barenga 200.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *