AMAKURU

Erin Patterson Yitabye Urukiko Rwa Ositaraliya Ashinjwa Kwica Abantu Abaroze

Erin Patterson Yitabye Urukiko Rwa Ositaraliya Ashinjwa Kwica Abantu Abaroze
  • PublishedNovember 3, 2023

Umugore wo muri Ositaraliya akurikiranyweho kwica abantu batatu mu rubanza akekwaho uburozi bw’ibihumyo kandi aranashinjwa gushaka kwica uwahoze ari umukunzi we inshuro zigera kuri enye, nk’uko inyandiko z’urukiko zibivuga.

Ku wa kane, Erin Patterson w’imyaka 49 yashinjwaga ibyaha bitatu by’ubwicanyi na bitanu byo gushaka no kugerageza kwica.

Ibyaha by’ubwicanyi bifitanye isano n’ifunguro rya sasita yateguriye umuryango yakiriye muri Nyakanga iwe mu mujyi wa Leongatha, Victoria.

Ku wa gatanu, mu nyandiko urukiko rwashyikirije itangazamakuru ryaho, abapolisi bavuga ko Madamu Patterson yagerageje kwica umugabo we Simon Patterson inshuro eshatu hagati y’Ugushyingo 2021 na Nzeri 2022.

Bwa kane bivugwa ko yahaye ababyeyi be Gail na Don Patterson ifunguro ry’inyama z’Inka, basangiye na Nyirasenge Heather Wilkinson n’umugabo we Ian Wilkinson. Gusa Simon Patterson we ntabwo yaje ku meza ngo basangire.

Erin Patterson yavuze ko yatetse akoresheje uruvange rw’ibihumyo bya button byaguzwe muri supermarket, n’ibihumyo byumye byaguzwe mu iduka ricuruza ibiribwa ry’Abanyaziya mu mezi ashize.

Polisi ivuga ko abashyitsi be bose uko ari bane bajyanywe mu bitaro bavuga ko barwaye bikabije.

Mu minsi mike, couple ya Gail na Patterson bose b’imyaka 70, na Madamu Wilkinson w’imyaka 66, barapfuye. Bwana Wilkinson w’imyaka 68 yajyanywe mu bitaro amerewe nabi ariko nyuma arakira.

Polisi ivuga ko byemejwe ko abo bantu bane bariye ibihumyo byica.

Madamu Patterson yiswe ‘ukekwaho icyaha’ nyuma yuko we n’abana be bombi bagaragaye nta nkomyi nyuma yiryo funguro rya sasita.

Ariko, Erin Patterson akomeza avuga ko atigeze agambirira kuroga abashyitsi be, akavuga ko we ubwe  nawe yajyanywe mu bitaro nyuma yo kurya maze ahabwa imiti yo kurinda umwijima.

Mu magambo ye muri Kanama yanditse ati: “Ubu mbabajwe no gutekereza ko ibyo bihumyo bishobora kuba byaragize uruhare mu ndwara zibasiye abo nkunda.”

Polisi yashimangiye ko uru rubanza rugoye, isobanura ko rushobora gufata imyaka ngo rucibwe.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *