Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Uko Byifashe Kugeza Ubu
Umudipolomate ukomeye wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yabonanye na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu mu rwego rwo gushaka “ingamba zifatika” zo kugabanya ingaruka z’ibitero ku basivili muri Gaza.
Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yongeye gushimangira ko Amerika ishyigikiye Isiraheli ariko akavuga ko ibishoboka byose bigomba gukorwa mu rwego rwo kurinda “abasivili bafatiwe mu bitero bya Hamas.”
Mbere ho gato, igisirikare cya Isiraheli cyavuze ko “cyamaze kugota Umujyi wa Gaza” kandi ko cyibasiye ibikorwa remezo bya Hamas.
Uyu munsi abenegihugu b’Ubwongereza bagera ku 100 bari ku rutonde rw’abantu bemerewe kuva muri Gaza uyu munsi; Umuryango wa Minisitiri wa mbere wa Scotland Humza Yousaf umaze kwemererwa gusohoka nawo.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko kuva ku ya 7 Ukwakira abantu barenga 9,000 biciwe muri ako gace.
Isiraheli yatangiye ibikorwa byayo byo kwihorera nyuma yuko Hamas yishe abantu barenga 1,400 muri Isiraheli ikanashimuta abandi barenga 200.
Hagati aho, umuyobozi w’umutwe w’abayisilamu bo muri Libani, Hezbollah – ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba mu Bwongereza no muri Amerika – azagira icyo avuga vuba aha, ni mu gihe uyu mutwe ukomeje ibitero kuri Isiraheli.
Igisirikare cya Israel kivuga ko ingabo ziri “maso cyane” ku mupaka w’amajyaruguru na Libani, mugihe hategerejwe imbwirwaruhame ya Hassan Nasrallah.
Source: BBC News