Umupaka wa Rafah Wafunguriwe Abasivili Bava Muri Gaza Bajya mu Misiri
OMS yishimiye icyemezo cya Misiri cyo kwemera abarwayi bava muri Gaza
Umuyobozi w’umuryango w’ubuzima ku isi avuga ko “yishimiye” amasezerano yo kohereza abantu bamwe bakomeretse bikabije bava muri Gaza bajya mu Misiri.
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus mu nyandiko yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati: “Twakoranye na Minisiteri y’ubuzima ya Misiri mu gutegura gahunda yo kwimura ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, kandi tuzakomeza gutanga inkunga.”
Yongeyeho ati: “Dukeneye kwihutishwa mu buryo bw’imfashanyo z’ubuvuzi zemerewe kwinjira muri Gaza. Ibitaro bigomba kurindwa ibisasu bya hato na hato ndetse no gukoreshwa munyungu za gisirikare.”
Amafoto yaturutse muri Gaza kumupaka wa Rafah mugihe gito gishize, aho abanyapalestine bakomeretse bategereje kujyanwa mu Misiri kwivuza.
Abana bari mu bategereje ambilansi kugira ngo bambuke bava muri Gaza bajye mu Misiri kwivuza.