Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Ingingo z’Ingenzi
Isiraheli ivuga ko ijoro ryose habaye “igurana” na Hamas muri Gaza. Ni mu gihe ibitero byayo bikomeje.
IDF ivuga ko ingabo zayo zagabweho igitero n’ibyihebe byitwaje misile zirasa tank ndetse n’imbunda nini cyane zizwi nka Machine Gun.
Ibitero by’indege ku karere ka Gaza na byo byakomeje ijoro ryose – Isiraheli ivuga ko imaze kugaba ibitero birenga 300.
Nubwo Isiraheli ivuga ko igipimo cyayo ari amajyaruguru ya Gaza ariko ikomeje kwibasira “ibice byose by’akarere” nubundi.
Hamas ivuga ko imodoka eshatu za Isiraheli zaguye mu gaco kayo kandi ko yagabye igitero ku ngabo ziri ku butaka bwo mu majyepfo ya Gaza.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yanze icyifuzo cyo guhagarika imirwano muri Gaza, agira ati “iki ni igihe cy’intambara”
Isiraheli yateye ibisasu Gaza kuva ku ya 7 Ukwakira, ibitero bya Hamas byahitanye abantu 1,400 hanyuma abagera kuri 239 bajyanwa bunyago.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas muri Gaza ivuga ko abantu barenga 8,500 bishwe kuva ibisasu byo kwihorera bya Isiraheli byatangira kuraswa.