AMAKURU

Missguided Yaguzwe Ku Ncuro ya Kabiri na Shein

Missguided Yaguzwe Ku Ncuro ya Kabiri na Shein
  • PublishedOctober 31, 2023

Ikigo cy’Abashinwa gikora imyenda myinshi kandi igurishwa ku giciro gito, Shein cyaguze Missguided yo mu Bwongereza nayo ikora ubucuruzi nk’ubu bw’imyenda binyuze kuri internet.

Missguided ni kimwe mu bigo bifitwe na Frasers Group yo mu Bwongereza yamamaye ku bucuruzi bwo kuri internet cyane mu ruganda rw’imideli.

Frasers kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yagurishije Missguided kuri Shein ariko baguze ibirango byayo n’imitungo mu by’ubwenge naho abakozi n’inyubako byagumye muri iki kigo.

Missguided ikora imyenda y’abagore bakiri bato ikayigurisha kuri internet, mu 2023 nibwo yari yaguzwe na Frasers kuri miliyoni £20 z’amayero, gusa ntabwo haramenyekana igiciro Shein yayiguze.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *