AMAKURU

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya

Intambara Hagati ya Israeli na Hamas: Amakuru Mashya
  • PublishedOctober 23, 2023

Umusirikare wa Isiraheli yiciwe i Gaza ashakisha infungwa – IDF

Ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF) zavuze ko umusirikare wa Isiraheli yiciwe mu gitero cyagabwe i Gaza.

Umuvugizi, Daniel Hagari, ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko abandi basirikare batatu ba IDF bakomeretse – umwe mu buryo bworoheje na babiri mu buryo budakanganye cyane. Hagari yavuze ko abasirikari bashakishaga abanya Isiraheli babuze ubwo ibi byabaga.

Yanditse ati: “Misile irasa tank yarashe kuri tank n’imodoka byacu mu gitero cyagabwe uyu munsi mu karere ka Gaza, mu gace ka Kissuf”.

Ntibiramenyekana neza aho yiciwe. Agace ka Kissuf kari ku mupaka wa Gaza, kandi Times of Israel ivuga ko byabereye mu burengerazuba bw’uruzitiro rw’umupaka, muri Gaza.

 

IDF ivuga ko ibitero 320 byibasiye Gaza ejo hashize

Nk’uko ingabo z’igihugu cya Isiraheli zibitangaza, ngo ingabo za Isiraheli zagabye ibitero 320 hirya no hino mu karere ka Gaza.

Yanditse kuri X, ahahoze ari Twitter, IDF ivuga ko yibasiye ibikorwa remezo bya Hamas, birimo inzira zinyura munsi y’ubutaka (Tunnels) ndetse n’icyicaro gikuru.

Ivuga kandi ko yibasiye imyanya ishobora “guhungabanya” ingabo zayo zitegura “manuver” – ni ukuvuga igitero cyo ku butaka – mu karere ka Gaza.

Mu makuru atandukanye ku bikorwa byayo mu majyaruguru ya Isiraheli, IDF ivuga ko ingabo zayo zagabye ibitero bine muduce twa Hezbollah ku mupaka wa Libani.

Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza, harashwe ijoro ryose

Abayobozi ba Palesitine bavuga ko abantu 27 baguye mu giterocya Isiraheli

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu cya Palesitine imaze kuvuga ko abantu 17 bishwe abandi benshi bakomeretswa n’ibitero bibiri bitandukanye bya Isiraheli mu majyaruguru ya Gaza.

Muri iki gitondo, igisasu kimwe cyarashwe ku nzu muri Jabalia mu gihe ikindi cyarashwe kuyindi nzu nini (Apartment) mu gace ka Al-Faluga.

Minisiteri yongeyeho ko abandi 10 biciwe i Deir al-Balah mu karere ka Gaza rwagati.

 

Loni – Abanya Gaza barigusubira mu majyaruguru barenze ku itegeko rya Isiraheli

Umuyobozi w’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe impunzi z’Abanyapalestine, avuga ko abantu bamwe bahunze amajyaruguru ya Gaza nyuma yuko ingabo za Isiraheli zibabwiye ngo bagende ubu basubiye inyuma.

Thomas White wo muri UNRWA yabwiye Radiyo BBC 4 ati: “Ni akaga cyane mu majyaruguru ariko abantu bahasiga ubuzima mu majyepfo nubundi.”

White yavuze ko abantu 8,000 bahungiraga mu bubiko bw’umuryango we kandi bakabeshwaho na litiro imwe gusa ku munsi n’imigati mike.

Twabibutsa kandi ko, ingabo za Isiraheli zivuga ko zagabye ibitero 320 hakurya y’akarere ka Gaza mu masaha 24 ashize.

 

Abantu 222 ubu bemejwe nkabafashwe bugwate muri Gaza

Igisirikare cya Isiraheli cyatanze amakuru mashya ku mubare w’abafashwe bugwate muri Gaza – bavuga ko ubu abantu 222 bemejwe ko bajyanywe bunyago.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *