AMAKURU

U Bwongereza Bwanze Gutanga Umubiri w’Igikomangoma Cya Ethiopia.

U Bwongereza Bwanze Gutanga Umubiri w’Igikomangoma Cya Ethiopia.
  • PublishedMay 23, 2023

Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza yatangaje ko idashobora gutanga umubiri w’igikomangoma Alemayehu ukomoka muri Ethiopia, wapfiriye muri icyo gihugu ubwo yari afite imyaka 18 mu 1879.

Alemayehu yashyinguwe mu irimbi riri mu ngoro y’ibwami ya Windsor, ariko umuryango we ndetse n’ubuyobozi bwa Ethiopia bamaze igihe basaba guhabwa umubiri we.

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko butanze kohereza umubiri wa Alemayehu, icyakora bugaragaza ko bitakunda kuko byatuma hasenywa izindi mva zishyinguyemo abandi bantu.

Igikomangoma Alemayehu yageze mu Bwongereza mu 1868 ubwo ubwami bw’u Bwongereza bwayoborwaga n’umwamikazi Victoria, bwagabaga igitero ku bwami bwa Tewodros II ari we se.

Intandaro y’icyo gitero yaturutse ku bufatanye Tewodros II yashakaga kugirana n’ubwami bw’u Bwongereza, ariko umwamikazi Victoria akanga gusubiza amabaruwa yamwandikiraga.

Tewodros II amaze kurakara ko adasubizwa, yafashe bamwe mu banyaburayi bari mu gihugu cye barimo n’uwari uhagarariye u Bwongereza, arabafunga.

Bimaze kumenyekana mu Bwongereza, umwamikazi Victoria yararakaye, yohereza ingabo zisaga 13,000 zo kujya kubabohoza.

Muri Mata 1868 nibwo ingoro ya Tewodros II yagabweho igitero, Tewodros II abonye agiye gufatwa ariyahura.

Ingabo z’u Bwongereza zasahuye imitungo myinshi y’agaciro, zifata Alemayehu na nyina zibajyana nk’iminyago mu Bwongereza.

Kubw’amahirwe make, nyina yaguye mu nzira bataragera mu Bwongereza bituma Alemayehu aba imfubyi ku myaka umunani.

Alemayehu yageze mu Bwongereza umwamikazi Victoria atanga abantu bo kumwitaho ndetse ashyirwa no mu ishuri ariko ntiyabyishimira kuko yakorerwaga ivanguraruhu, abandi bana bakirirwa bamuseka.

Yaje kurwara ubwo yari afite imyaka 18, bikekwa ko ari umusonga ahawe imiti arayanga kuko yakekaga ko yarozwe.

Iyo ndwara yaramuhitanye, umwamikazi ategeka ko ashyingurwa ibwami.

Mu myaka ya vuba, Ethiopia ndetse n’abakomoka mu muryango wa Alemayehu bakunze gusaba ko umubiri we wagarurwa muri Ethiopia, igihugu yapfuye yifuza gusubiramo.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *