AMAKURU

Rusizi: Nyuma Yo Kubwirwa Impungenge Itejwe n’Inzoga za Magendu, Biyemeje Guzirwanya

Rusizi: Nyuma Yo Kubwirwa Impungenge Itejwe n’Inzoga za Magendu, Biyemeje Guzirwanya
  • PublishedOctober 23, 2023

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yahuye n’abanyamahoteli bo mu Karere ka Rusizi, abagaragariza impungenge ku bibazo birimo magendu ikomeje kwiyongera mu nzoga bacuruza, kandi zitujuje ubuziranenge.

Ni nyuma yo kugaragara ko hari ibibazo mu rwego rw’amahoteli na resitora, cyane cyane kubera magendu mu nzoga z’ibyotsi na divayi.

Ruganintwali yavuze ko nubwo urwego rw’amahoteli rwazahajwe na COVID-19, hari byinshi byakozwe mu kuruzahura. Hari icyizere ko vuba ibintu bizasubira nk’uko byahoze mbere.

Icyakora, hari impungenge ku nzoga za magendu zikomeje kwiyongera mu tubari na hoteli bikomeye, ku buryo hakenewe ingamba zo kubikumira.

Mu igenzura ryakozwe, hagaragaye amacupa hafi ibihumbi 12 yagurishijwe, amenshi adafite ibirango by’umusoro (tax stamps), andi ariho ibyiganano.

Hafi 50% by’izo nzoga byagaragaye ko zituzuje ubuziranenge, ku buryo zishobora kwangiza ubuzima bw’Abanyarwanda. Ni mu gihe leta ishyize imbere gahunda yo kugabanya ingaruka z’inzoga, binyuze mu bukangurambaga bumaze kumenyerwa nka #TunyweLess.

Ruganintwali yasabye ba nyiri amahoteli kugenzura inzoga bafite, bakagaragaza niba hari ikibazo gihari.

Yagize ati “Mwikorere igenzura, mumenye inenge zazo, kuko akenshi ni ukurebera kuri tembure zazo. Mutubwire ngo twasanze dufite inzoga zitari nzima, nibura kugeza mu cyumweru gitaha, kuko abantu bacu nibaza bagasanga hari inzoga zitujuje ubuziranenge, tuzazifata dufate n’icyemezo.”

Yavuze ko RRA yashatse guteguza aya mahoteli kugira ngo yirinde kugwa mu bibazo byagira ingaruka ku bucuruzi, inarengere ubuzima bw’abanyarwanda ku ngaruka inzoga zitujuje ubuziranenge zishobora guteza.

Yakomeje ati “Kunguka ni byiza, ariko kunguka nanone wateje ibibazo byanakugiraho ingaruka. Ni ukubyirinda kuko ntabwo uba uzi igihe byakuberaho.”

Iyi magendu ishobora gukoma mu nkokora gahunda nziza ya leta yo guteza imbere ubukerarugendo, mu gihe yahungabanya ubuzima bw’abaturage.

Abagize urugaga rw’abikorera biyemeje gufatanya na RRA mu kurwanya magendu, cyane ko nubwo hari abumva kugura izi nzoga bisa n’ibihendutse, amaherezo nta nyungu babigiramo, cyane cyane kubera ibihano bashobora guhabwa mu gihe bafashwe.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Rusizi, Kamuzinzi Godefroid, yemera ko ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge gihari, kandi gikeneye gukurikiranwa.

Ati “Mu byukuri ni ikibazo gisanzwe gihari, turakizi kandi kirahangayikishije.”

Muri iyi nama kandi hagarutswe ku ngingo zijyanye n’imikoreshereze ya EBM no kurinda TIN y’abakiliya.

Ruganintwali yanagaragarije abanyamahoteli impinduka nziza ziborohereza umutwaro w’umusoro, zaje mu mategeko mashya.

Harimo nk’umusoro ku nyungu wavuye kuri 30% ujya kuri 28%, kandi ukazarushaho kugenda ugabanyuka mu myaka iri imbere.

Ku rundi ruhande, ibipimo by’umusoro ku mutungo utimukanwa ku nzu zo guturamo, cyavuye kuri 1% gishyirwa kuri 0.5%, naho ku nzu z’ubucuruzi kivanwa kuri 0.5% gishyirwa kuri 0.3%.

Abacuruzi biyemeje kwigenzurira bakoresheje ikoranabuhanga beretswe na RRA, mu gusuzuma ibirango by’inzoga zatanze imisoro kandi zinjiye mu buryo bwemewe n’amategeko, bitemeza kugenzura ububiko bwabo mu gihe cy’icyumweru kimwe.

Biteganywa ko mu gihe kiri imbere, umuntu utumiza inzoga mu mahanga azajya aba afite uburenganzira bwabyo, ku buryo uguze na we akanaguha fagitire, ikibazo cyabaho cyakurikiranwa byoroshye.

Iyi nama yabaye mu gihe RRA iri mu kwezi kwahariwe gushimira abasora babaye indashyikirwa, kwahawe insanganyamatsiko igira iti “Saba Fagitire ya EBM wubake u Rwanda”.

Ruganintwali yanagaragaje ko mu kunoza ubucuruzi, ari ngombwa ko buri mucuruzi yibuka gutanga inyemezabuguzi yemewe ya EBM, kandi n’umuguzi agahora yibuka kuyisaba.

Ni uburyo bumaze gufasha u Rwanda gukuba nibura gatatu umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ukusanywa, ndetse umusoro ku nyungu wikubye kabiri.

Ba nyiri amahoteli kandi basabwe kurushaho gukoresha uburyo bwo kurinda umutekano wa TIN, aho mbere yo gukora fagitire hagati y’ikigo n’ikindi bisaba code ikoreshwa inshuro imwe.

Ifasha mu gukumira ko hagira urangurira kuri TIN y’undi, hagambiriwe kunyereza imisoro. Umuguzi ku giti cye we ntabwo asabwa code mbere yo guhabwa fagitire ya EBM.

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Bizimana Ruganintwali Pascal, yahuye n’abanyamahoteli bo mu Karere ka Rusizi, abagaragariza impungenge ku bibazo birimo magendu ikomeje kwiyongera mu nzoga bacuruza
Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *