AMAKURU

Abasirikare Ba Amerika Bakomeje Kugabwaho Ibitero Bya Hato na Hato

Abasirikare Ba Amerika Bakomeje Kugabwaho Ibitero Bya Hato na Hato
  • PublishedOctober 20, 2023

Abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo mu kigo cya gisirikare cy’iki gihugu kiri muri Iraq bagabweho ibitero bya ‘rockets’ na ‘drones’ n’abantu bataramenyekana.

Iki gitero cyagabwe ku basirikare ba Amerika barwanira mu kirere baba mu birindiro bya ‘Ain al-Asad’. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba hari abakiguyemo cyangwa se abagikomerekeyemo.

Abasirikare ba Amerika bibasiwe n’iki gitero nyuma y’iminsi mike imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Iraq ariko ikagirana imikoranire ya Hafi na Guverinoma ya Iran, itangaje ko izihorera kuri Amerika kubera ko ikomeje gushyigikira Israel mu ntambara irimo na Hamas.

Ku wa Kane nibwo Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yatangaje ko abasirikare b’iki gihugu bari muri Iraq na Syria bakomeje kugabwaho ibitero bya ‘drones’ kuva ku wa Kabiri byaguyemo umusivile umwe wabakoreraga.

Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko no muri Yemen abasirikare ba Amerika bakorera ku bwato bw’intambara buri muri iki gihugu bahanuye ibisasu na drones zari zigiye kubagabaho ibitero.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *