AMAKURU

Baramwambuye Bamukura n’Amenyo Atandatu

Baramwambuye Bamukura n’Amenyo Atandatu
  • PublishedOctober 19, 2023

Umumotari mu Mujyi wa Kigali aherutse gutegwa n’abajura bamwambura telefone ndetse baramukubita ku buryo yakutse amenyo atandatu.

Uyu musore witwa Nshimyumuremyi Bienvenue yavuze ko amaze ukwezi akubiswe n’itsinda ry’abajura bamutegeye mu nzira bakamwambura.

Avuga ko aba bajura babanje kumushikuza telefone maze yirwanaho afata umwe muri bo, bagenzi be bahita bamukubita inyundo kugira ngo amurekure bahita biruka.

Ati “ Hari ruguru y’Umurenge wa Nyakabanda nibwo iryo tsinda ry’abo basore bahise baza banshikuza telefone abantu bareba noneho nirwanaho nsigarana umwe baragaruka bankubita inyundo amenyo atandatu ahita avamo.”

Yahise ajya kurega abo basore, umwe muri bo arafatwa ariko nyuma y’iminsi mike ahita yongera ararekurwa.

Ati “ Nta hantu na hamwe ntageze ntanga ikirego ku buryo baje no gufatwa nyuma babarekura mu buryo ntazi.”

Yongeyeho ko yifuza ko inzego zibishinzwe zikurikirana aba basore.

Ati “Nk’uko mu Rwanda tuzi ko hari ubutabera nasabaga ko inzego zibishinzwe zimfasha bagatabwa muri yombi bakaryozwa ibyo bankoreye kuko turahura kandi n’inzego zose zizi ko ari abajura ruharwa bategera abantu mu nzira.”

Avuga ko kuva yakubitwa n’aba bajura, byamugizeho ingaruka cyane kuko atakibasha gukora cyane cyane ko hari n’ahandi bagiye bamukubita.

Ntitwabashije kubona ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda bwagejejweho iki kibazo kugira ngo tumenye uko kiri gukemurwa.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *