AMAKURU

Intambara Hagati ya Hamas na Israeli: Amakuru Mashya

Intambara Hagati ya Hamas na Israeli: Amakuru Mashya
  • PublishedOctober 17, 2023

Abayobozi ba Palesitine bavuga ko abantu babarirwa mu magana baguye mu gitero cya Isiraheli ku bitaro bya Gaza. Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko kirimo gukora iperereza ku byabaye ngo hamenyekane nyirabayazana w’icyo gitero.

Ibiro by’itangazamakuru bya guverinoma ya Hamas muri Gaza byise igitero cyagabwe ku bitaro byo mu karere ka Gaza “icyaha cy’intambara”.

Mu itangazo, ryongeyeho riti: “Ibitaro byarimo amagana y’abarwayi n’abakomeretse, ndetse n’abantu bavanwe mu byabo ku gahato” biturutse ku bindi bitero.

Iri tangazo rivuga ngo “amagana y’abahitanwe n’iki gitero baracyatabamye munsi yibikuta by’inzu yabaguyeho”.

Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli ntabwo yahise yemeza niba ingabo ze zibiri inyuma. Mu kiganiro kuri televiziyo yagize ati: “Turacyabyigaho”.

Mbere yaho gato, Loni yavuze ko ishuri ryo muri Gaza rwagati aho abantu 4,000 bahungiye naryo ryarashweho, abantu batandatu bahasiga ubuzima.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Loni nyuma y’igitero cyo ku ishuri yagize ati: “Nta hantu na hamwe hari umutekano muri Gaza, ndetse n’ibigo bya UNRWA nta mutekano uharangwa”

Mbere ho gato, ingabo za Isiraheli zashimangiye ko zitateye zigambiriye kwica abasivili, yongeraho zigira ziti: “Nitubona aharangwa abarwanyi ba Hamas, tuzajyayo”.

Nibura abantu 600,000 bahunzebava mu majyaruguru y’akarere ka Gaza berekeza mu majyepfo nyuma yokuburirwa n’ingabo z’igisirikare cya Isiraheli.

Isiraheli yahagaritse gutanga ibiribwa, amazi, lisansi n’amashanyarazi nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku ya 7 Ukwakira – ariko Israeli ihakana ko hari ikibazo cy’ubutabazi bwibanze muri Gaza.

Ku wa gatatu, Perezida wa Amerika, Joe Biden, azasura Isiraheli kugira ngo yumve gahunda zayo zijyanye no kugaba igitero cyo ku butaka muri Gaza.

 

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *