AMAKURU

Israeli Ikomeje Gushinjwa Ibyaha by’Intambara Gusa Arinako Igaragaza Ko Ibyo Ari Ibinyoma

Israeli Ikomeje Gushinjwa Ibyaha by’Intambara Gusa Arinako Igaragaza Ko Ibyo Ari Ibinyoma
  • PublishedOctober 14, 2023

Abashyigikiye Palestine batangije imyigaragambyo

Ikivunge cy’abantu bashyigikiye palestine buzuye hanze y’inzu y’igitangaza makuru cya BBC i Londere rwagati mu rugendo rwo kwigaragambya.

Imyigaragambyo – iri kwerekera i Whitehall aho guverinoma y’Ubwongereza ikorera – igizwe n’abantu b’ingeri zose n’imiryango myinshi ifite abana. Itsinda rito ryambaye kippah, igihanga gakondo cyabayahudi, nabo bari mubigaragambya.

Itsinda rimwe rifashe ibendera rinini rya Palesitine mu gihe abategura n’abigaragambyaga bavugaga bati: “Muhe ubwisanzure Palestine, kubuza uburyo ni icyaha”. Abandi bitwaje ibyapa byanditseho ngo “Reka guha intwaro Isiraheli”.

IDF ivuga ko Isiraheli iri gukurikiza amategeko mpuzamahanga

“Isiraheli ikora nk’uko amategeko mpuzamahanga abivuga,” umuvugizi w’ingabo arabishimangira nyuma y’ibirego bivuga ko kwimura abantu ku gahato mu majyaruguru ya Gaza ari icyaha cy’intambara.

Lt Col Richard Hecht, umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF), yasubije ku magambo yavuzwe kuri uyu munsi na Jan Egeland wahoze ari umudipolomate wagize uruhare mu masezerano ya Oslo kandi agatuma habaho ibiganiro hagati y’Abanyapalestine na Isiraheli.

Hecht abwira umuyoboro wa BBC ati: “Ntabwo dushyira abantu mu gikamyo.” “Turabwira abantu kwimukira mu majyepfo. Hamas ishobora kubimura baramutse babitayeho – kuko nin’ inshingano zabo.”

Yasabye kandi abanya Gaza bari guhunga kugumana na bene wabo cyangwa gukambika mu mahema, avuga ko azi neza ko “bazabona aho bacumbika”.

Hecht agaruka ku gitero cyo ku wa gatandatu, yagize ati: “Iki ni ikintu tutigeze tubona nk’igihugu kuva mu gihe cya jenoside yakorewe Abayahudi. Ibyo wabonye ku wa gatandatu – icyo ni icyaha cy’intambara.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo tuzatakaza ubumuntu. Ntabwo turi nka bo – ntabwo turi bo.”

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *