AMAKURU

Abasivili Bari Guhunga Bava mu Majyaruguru ya Gaza Berekera mu Majyepfo Nkuko Israeli Yabitegetse

Abasivili Bari Guhunga Bava mu Majyaruguru ya Gaza Berekera mu Majyepfo Nkuko Israeli Yabitegetse
  • PublishedOctober 13, 2023

Abasivili bari guhunga bava mu majyaruguru ya Gaza n’imodoka, inyuma y’amakamyo n’amaguru nyuma yo kuburirwa na Isiraheli ko abasivili bagomba kwimukira mu majyepfo. Abantu bagera kuri miliyoni 1.1 batuye mu majyaruguru basabwe kugenda mbere y’igitero cyari giteganijwe n’ingabo za Isiraheli.

Loni yavuze ko iryo tegeko riteye ubwoba, mu gihe Amerika yasabye Isiraheli gukoresha uburyo bushoboka bwose kugira ngo birinde kwica abaturage. Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yavuze kandi ko akorana na Isiraheli kugira ngo haboneke umutekano muri Gaza.

Abarwanyi ba Hamas bashimuse byibuze abantu 150 babajyana muri Gaza mu bitero simusiga byibasiye Isiraheli mu mpera z’icyumweru cyahitanye abantu 1,300. Muri Gaza hapfuye abantu barenga 1,500 kuva Isiraheli yagaba ibitero by’indege byo kwihorera, kandi nanubu bigikomeje.

Muri Gaza haracyari ikibazo cy’ibura rya lisansi, amazi ndetse n’ibiryo. Hagati aho, Reuters ivuga ko umwe mu banyamakuru bayo yiciwe mu majyepfo ya Libani aho yakoreraga.

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *