AMAKURU

Inshamake Ku Ntambara Iri Hagati Ya Isiraheli n’Umutwe Wa Hamas

Inshamake Ku Ntambara Iri Hagati Ya Isiraheli n’Umutwe Wa Hamas
  • PublishedOctober 9, 2023

Igisirikare kivuga ko Isiraheli ikomeje kwirukana abarwanyi ba Palesitine “ahantu harindwi mu munani” hari hafashwe ku butaka bwayo.

“Imirwano igarura icyizere irakomeje. Hari aba jenerari bakomeye ndetse nabasirikare mu rwambariro bari guhashya aba barwanyi ba Hamas.” Byavuzwe n’Umuvugizi w’Ingabo muri Isiraheli.

Muri Isiraheli hapfuye abantu barenga 700 kuva Hamas yagaba ibitero, harimo 260 biciwe mu iserukiramuco rya muzika

Kandi abarenga 400 bapfiriye muri Gaza, nyuma yuko Isiraheli igabye ibitero byo kwihorera.

Ingabo zirwanira mu kirere za Isiraheli zivuga ko mu ijoro ryakeye zagabye ibitero birenga 500 muri Gaza.

Isiraheli ivuga ko “nyinshi” mu nzira ziva muri Gaza zinjira muri Isiraheli zafunzwe.

Ariko igisirikare kivuga ko “kidashobora guhakana” ko abarwanyi ba Hamas bashobora kuba bambuka bakaza muri Isiraheli bava muri Gaza.

 

Ingabo za Isiraheli zagabye ibitero by’indege ku nkambi ebyiri z’impunzi za Gaza

 

Nk’uko byatangajwe na Youmna ElSayed wa Al Jazeera, ngo ibitero bya Isiraheli byibasiye inkambi ebyiri z’impunzi ziri muri Gaza Stirp yagoswe.

ElSayed yavuze ko mu minota icumi “ibitero bibiri bikomeye” byibasiye Jabaliya n’inkambi z’impunzi za al-Shati.

ElSeyed yongeyeho ko inkomere nyinshi zajyanwe mu bitaro bikuru by’Umujyi wa Gaza.

Yavuze ko umusigiti wo muri al-Shati warashwe nta nteguza n’ingabo za Isiraheli.

 

 

Source: BBC News, AlJazeera

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *