AMAKURU

Abanya Isiraheli Benshi Bafashwe Bugwate n’Umutwe Wa Hamas

Abanya Isiraheli Benshi Bafashwe Bugwate n’Umutwe Wa Hamas
  • PublishedOctober 8, 2023

Igisirikare cya Isiraheli kivuga ko “umubare munini” w’abasivili n’abasirikare ba Isiraheli bafashwe bugwate n’umutwe w’abarwanyi ba Palesitine Hamas mu karere ka Gaza.

Bamwe ni bazima ndetse bamwe bakekwa ko bapfuye, nk’uko umuvugizi w’ingabo Lt Col Jonathan Conricus yabitangaje.

Yongeyeho ko abana, abagore, abasaza n’abamugaye bari mu bafashwe.

Ati: “Iyi ni imibare yabafashwe bugwate iteye ubwoba cyane.” Yongeraho agira ati: “Ibi bigiye guhindura ishusho y’iyi ntambara.”

Nk’uko umutwe wa Hamas wabitangaje, umubare w’Abisiraheli wafashwe “ari munini cyane” uruta za mirongo, kandi ko abafashwe bose bajyanwe mu karere ka Gaza.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko Hamas ari yo nyirabayazana w’imibereho yabo kandi Isiraheli “yiteguye guhangana n’umuntu wese ubagiriye nabi”.

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *