AMAKURU

Afghanistan: 15 Bahitanywe n’Umutingito, Abandi 78 Barakomereka

Afghanistan: 15 Bahitanywe n’Umutingito, Abandi 78 Barakomereka
  • PublishedOctober 7, 2023

Abayobozi bavuga ko byibuze abantu 15 bishwe abandi 78 barakomereka nyuma y’umutingito wibasiye uburengerazuba bwa Afuganisitani.

Ubushakashatsi bw’Amerika muri Jewoloji bwavuze ko umutingito ufite ubukana bwa 6.3 wibasiye nko mu birometero 40 uvuye mu mujyi wa Herat w’iburengerazuba, hafi y’umupaka na Irani, ahagana mu ma saa 11h00 za mu gitondo (06:30 GMT).

Abayobozi ba Afuganisitani bavuze ko inyubako nyinshi zangiritse.

“Twari mu biro byacu maze mu buryo butunguranye inyubako itangira kunyeganyega. Amapompa y’urukuta yatangiye kugwa maze inkuta zitangira kwiyasa, inkuta zimwe n’ibice by’inyubako birasenyuka.” Umuturage wa Herat, Bashir Ahmad, yabitangarije ibiro ntaramakuru AFP.

Yongeyeho ati: “Ntabwo nshobora kuvugana n’umuryango wanjye, imiyoboro y’itumanaho yacitse. Mfite impungenge cyane kandi mfite ubwoba, byari ibicika”.

Ushinzwe ubuzima yavuze ko abantu barenga 70 bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bikuru by’umujyi.

Umunyeshuri Idrees Arsala – ari nawe wasohotse bwanyuma mu cyumba cy’ishuri nyuma y’umutingito – yatangarije AFP ati: “Ibintu byari biteye ubwoba, sinigeze mbona ibintu nkabyo mu buzima bwanjye.”

Herat iherereye mu birometero 120 mu burasirazuba bw’umupaka uyigabanya na Irani, kandi ifatwa nk’umurwa mukuru w’umuco wa Afuganisitani. Nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibivuga, abantu bagera kuri miliyoni 1.9 bakekwa kuba batuye muri iyo ntara.

Igihugu gikunze kwibasirwa n’imitingito – cyane cyane mu misozi y’Abahindu Kush kuko iri hafi y’isangano ry’ibyapa bya tectonic ya Aziya n’Ubuhinde.

Muri Kamena umwaka ushize, intara ya Paktika yibasiwe n’umutingito ufite ubukana bwa 5.9 wahitanye abantu barenga 1,000 abandi ibihumbi icumi basigara batagira aho kwegeka umusaya.

 

 

 

Source: BBC News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *