AMAKURU

Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame, Batashye Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa Kuri Kanseri

Perezida Kagame Na Madamu Jeannette Kagame, Batashye Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Amahugurwa Kuri Kanseri
  • PublishedOctober 7, 2023

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bafunguye ku mugaragaro ishami ry’Afurika ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Ubuvuzi cya IRCAD Africa, rizajya ryifashishwa mu bushakashatsi n’Amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi.

 

Perezida Kagame yashimiye IRCAD kuba yaremeye gufungura iri shami mu Rwanda, yagaragaje amateka meza y’amahitamo, ko gushora imari mu Rwanda kandi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, ari iby’igiciro kandi u Rwanda rusanga rufite aho rugeze narwo.

Perezida Kagame yagize ati “Gushora imari mu ikoranabuhanga byari ngombwa, kuko ikoranabuhanga rikora mu nzego zose”.

Akomeza avuga ko ubwo u Rwanda rwari mu nzira yo kwiyubaka, hari abarucaga intege bagaragaza ko rutateza imbere ikoranabuhanga igihugu gifite.

Ati “Mu 1998 ubwo twageragezaga kubaka Igihugu cyacu, tuganira ku kubaka ikoranabuhanga mu itumanaho, bamwe mu nshuti zacu barambwiye bati kuki mugerageza gushora imari mu ikoranabuhanga kandi abantu banyu badafite ubuzima bwiza? Narabasubije nti ese kudakoresha ikoranabuhanga byo bikuraho icyo kibazo? Twaravuze tuti nibyo abantu bacu ntibabayeho neza ariko turavuga tuti dukoresheje ikoranabuhanga rishobora gukora mu nzego zose, kandi ikoranabuhanga ntacyo ryakwangiza ahubwo ryafasha mu nzego zose z’ubuzima bwacu”.

IRCAD Africa kuri ubu imaze kwakira abagera kuri 60 baturutse mu bihugu birenga 15 bo ku mugabane wa Afurika, barimo guhugurwa n’inzobere mu kubaga. Iki kigo cya ARCAD gifite ikicaro gikuru mu Bufaransa, kikaba cyarashinzwe mu 1994 n’inzobere mu buvuzi, Prof Jacques Marescaux.

Bimwe mu byatumye mu Rwanda hatangizwa iki kigo, Prof Jacques Marescaux yavuze ko ari uko u Rwanda ari Igihugu cyashyize imbaraga mu guteza imbere ikoranabuhanga.

IRCAD yashinzwe kandi iyoborwa na Prof. Jacques Marescaux mu 1994. Yinjiye muri Afurika mu gihe isanzwe ikorera mu bihugu bitanu birimo u Bufaransa ahari icyicaro gikuru, Brazil, Taiwan, Lebanon n’u Bushinwa.

Mu kwagura ibikorwa byacyo, IRCAD France n’u Rwanda, mu 2018 byatangije ibikorwa muri Afurika [IRCAD Africa] ndetse icyicaro gikuru cyacyo gishyirwa i Masaka muri Kigali.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *