AMAKURU

“Uko Byagenda Kose Nta Nzara Izica Abaturage” Amagambo Yavuzwe n’Impuguke Mu Bukungu

“Uko Byagenda Kose Nta Nzara Izica Abaturage” Amagambo Yavuzwe n’Impuguke Mu Bukungu
  • PublishedOctober 7, 2023

Benshi bakomeje guterwa impungenge n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori rituma ubuzima burushaho guhenda, barimo impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko uko byagenda kose nta nzara izica abaturage.

Mu mwaka umwe ushize kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022 kugera ubu, ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bimaze kuzamurwa inshuro 6, aho lisansi yavuye ku 1580Frw kuri litiro ubu ikaba igeze ku 1880Frw/litiro.

Leta y’u Rwanda yavanyeho imisoro ku biribwa by’ibanze bimwe na bimwe, itanga na nkunganire kuri mazutu kugira ngo imodoka zihendukirwe mu gutwara abantu n’ibintu, ariko hari aho izo ngamba zinanirwa kugabanya ibiciro birimo icy’isukari n’ibirayi.

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu zaganiriye na Kigali Today, Prof Canisius Bihira na Ruziga Emmanuel Masantura, nta cyizere zitanga cy’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bizagabanuka, kuko ibihugu icukurwamo (bigize umuryango witwa OPEC) byasanze iki gicanwa cyenda gushira mu kuzimu, byiyemeza kugabanya ingano y’iyo byohereza hirya no hino ku Isi.

Prof Bihira avuga ko inama iheruka ya OPEC yanzuye ko bazagabanya peterori yuzuye utugunguru miliyoni ebyiri n’ibihumbi hafi 500 ku munsi (ihwanye na 10% bya peterori yose itangwa ku Isi), ariko igiciro cyayo bakakizamura.

Ingaruka bigira ku Rwanda n’ibindi bihugu, ikaba iy’uko abacuruza peterori ijya mu gutwara abantu n’ibintu cyangwa mu yindi mirimo, na bo batangira kuzamura ibiciro byayo, nyamara imishahara y’abaguzi yo idahinduka.

Prof Bihira avuga ko abantu bakomeje gusonza ku rugero rw’uko mu miryango y’abantu bakennye hajya habaho no ’gukomba isahani n’isafuriya’, abantu bakaba bato bato cyane bitewe no kutabona amafunguro ahagije.

Prof Bihira avuga ko abakibasha kubona ibiribwa bazakaza ingamba zo kubicunga neza no gukoresha imishahara yabo mu kugura iby’ingenzi kurusha ibindi.

Ku rundi ruhande, Ruziga Masantura, mu kiganiro yagiranye na KT Radio ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023, na we yemeza ko abantu bakomeje gusonza ariko ngo bizabigisha ubwenge buzatuma batera imbere mu gihe kizaza.

Ati “Gusonza ntawe udasonza, buriya icyateye abazungu gutera imbere ni uko ibibazo bari bafite byarutaga ibyacu, ibibazo bitera ubwenge no gushaka ibisubizo, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda gusa.”

Masantura akomeza agira ati “Nta hantu uzumva ngo ’abantu batangiye kwicwa n’inzara, umuntu ameze nk’umukoba(ukweduka) mu buzima ubwo ari bwo bwose, ni ubuzima buhenze ariko buri muntu agenda yinukiriza akumva ahari akuka akaba ari ho apfunda imitwe.”

Ingaruka zatangiye kubaho

Hari abamotari bakorera i Kigali bavuga ko izamuka ry’igiciro cya lisansi ryatumye batangira kuzamura ikiguzi cyo gutwara abagenzi, bituma abo bagenzi bamwe bifata abandi batangira gutega imodoka cyangwa kugenda n’amaguru.

Umumotari witwa Hakizimana agira ati “Abantu bagenda n’amaguru baraza kwiyongera, kuko hari uvuga ngo ’jyewe niba naguhaga 500Frw ukaba uri kunyaka 600Frw, ndemera ngende n’amaguru.”

Aba bamotari bavuga ko kubura abakiriya bizatuma ayo binjizaga ku munsi agabanuka, habeho kwigomwa bimwe mu byo bafunguraga mu ngo zabo cyangwa kugabanya ingano yabyo.

Hari ugira ati “Ibyo mu rugo babonaga biragabanuka cyangwa biveho, niba banywaga igikoma gifite isukari, ubwo iravamo bakinywere aho.”

Uwitwa Musabyemariya utuye i Nyacyonga mu Karere ka Gasabo avuga ko kuzamuka kw’ibiciro kuza guteza imibereho mibi mu ngo, agasabira ubufasha abakene bafite imiryango igizwe n’abantu benshi.

 

 

 

Source: Kigai Today

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *