AMAKURU

Umuhungu Wa Joe Biden, Hunter Biden Arashinjwa Ibyaha Birimo Gutunga Imbunda

Umuhungu Wa Joe Biden, Hunter Biden Arashinjwa Ibyaha Birimo Gutunga Imbunda
  • PublishedOctober 3, 2023

Ku wa kabiri, umuhungu wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, Hunter Biden, azitaba urukiko rw’ikirenga i Delaware kandi biteganijwe ko azaburanishwa ku byaha aregwa byo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko. Kugeza ubu, akurikiranyweho ibyaha bitatu bituruka ku kuba yaraguze imbunda yo mubwoko bwa 38-caliber Colt Cobra revolver mu mwaka wa 2018.

Biden aregwa ibyaha bibiri harimo guhimba ibinyoma ubwo yasabaga impapuro zisabwa kugira ngo agure imbunda avuga ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge mu buryo butemewe n’amategeko.

Akurikiranyweho icyaha cya gatatu, hashingiwe ku magambo amwe avuga ko yari afite imbunda mu buryo butemewe n’amategeko – imbunda yatunze mu minsi 11 gusa, mu Kwakira 2018.

AFP yatangaje ko umwunganizi wa Biden, Abbe Lowell, yamenyesheje urukiko ko umuhungu wa perezida ateganya kuburana ku wa kabiri ku isaha ya saa yine za mu gitondo (1400 GMT) mu rukiko rw’ikirenga i Wilmington.

Lowell yari yasabye kandi umucamanza Christopher Burke kwemerera Biden utuye muri Californiya, kugaragara kuri videwo aho kuba imbonankubone ariko icyo cyifuzo cyaranze.

Mu cyemezo cye, Burke yanditse agira ati: “Uregwa ntagomba kwitabwaho bidasanzwe muri iki kibazo.”

Muri Nyakanga, amasezerano n’umushinjacyaha mukuru wa Leta zunze ubumwe za Amerika, David Weiss – yari guhanagura ibirego by’imbunda mu gihe Biden yemeye ibyaha bibiri by’imisoro mu kwirinda gufungwa – yateshejwe agaciro.

Ibyo byatumye Weiss atanga ibirego bitatu byo gutunga imbunda kuri Biden.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Biden ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza, Weiss wazamuwe mu bunganizi badasanzwe b’iperereza rya Biden nyuma y’uko amasezerano yo kwirega abaye, hagati aho yatangaje ko akomeje iperereza kuri Biden ku byaha by’imisoro, nk’uko AFP ibitangaza.

Hunter Biden ni umunyamategeko watojwe na Yale University, ariko ubuzima bwe bwaranzwe n’ubusinzi no kunywa ibiyobyabwenge bya kokayine. Ibi bishobora kuzahungabanya u gutorwa kwa Joe Biden mu mwaka ukurikira.

 

 

Source: LiveMint News

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *