AMAKURU

Mexique: Igisenge Cya Kiliziya Cyahitanye Abantu 10

Mexique: Igisenge Cya Kiliziya Cyahitanye Abantu 10
  • PublishedOctober 2, 2023

Abantu 10 bishwe n’igisenge cyabagwiriye ubwo bari mu materaniro yo ku Cyumweru ndetse abandi 60 barakomereka.

Mu bapfuye harimo abagore batanu, abagabo babiri n’abana batatu.

Guverineri wa leta ya Tamaulipas, Americo Villarreal, yabwiye itangazamakuru ko mu bakomeretse harimo abagera kuri 23 bakiri mu bitaro barimo n’abarembye cyane.

Umuryango utabara abababaye watangaje ko abagera kuri 80 bari mu materaniro muri Paruwasi ya Santa Cruz ubwo igisenge cya kiliziya cyahanukaga.

Ciudad Madero ni Umujyi uherereye ku Nkombe z’Ikigobe cya Mexico ukaba utuwe b’abarenga ibihumbi 200.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bazengurutse ibisigazwa by’ibyasenyutse bashakisha niba nta bagwiriwe na byo.

Written By
Pacifique NIYITANGA

Content Writer

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *