UBUKUNGU

Amajyepfo: Abasaga 10 000 banyereje imisoro bacibwa amande ya miliyoni 248 Frw

Amajyepfo: Abasaga 10 000 banyereje imisoro bacibwa amande ya miliyoni 248 Frw
  • PublishedDecember 4, 2023

Abacuruzi basaga ibihumbi 10 bafashwe banyereza imisoro ya miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda, bituma bishyuzwa asaga miliyoni 248 kubera aya makosa yo kunyereza imisoro.

Ni mu gihe Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikangurira abacuruzi gutanga inyemezabwishyu bifashishije ikoranabuhanga rya EBM, kugira ngo binjize imisoro mu kigega cya Leta mu buryo butekanye kandi buciye mu mucyo.

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu bice bigize Umujyi wa Muhanga bavuga ko bimwe mu bibazo bituma bashobora gucibwa amafaranga nk’abanyereje imisoro n’amahoro bituruka ku kudatanga inyemezabwishyu cyangwa kugura ibidafite inyemezabwishyu.

Habimana Pie avuga ko hari abacuruzi bakora amakosa nkana ariko hakaba hari n’abandi badashobora gutanga inyemezabwishyu itangiwe mu ikoranabuhanga babitewe n’aho barangura.

Yagize ati: “Aya makosa dukora akomoka ku bo turanguriraho kuko usanga hari abacuruzi turanguraho ushobora kuranguriraho umuceri ugura amafaranga y’u Rwanda 32 000 yajya kuguha fagitire akaguha iriho mafaranga 26 000 nawe iyo uje gucuruza uzamura igiciro bigatuma hari abadatanga fagitire ku bamuguriye”.

Manirakiza Dominique avuga ko hari abacuruzi benshi bica amategeko nkana bakanga gutanga fagitire zitangiwe mu ikoranabuhanga bigatuma imisoro yagombaga gutangwa itagera mu kigega cya Leta.

Ati: “Nkuko bigaragara ni uko twebwe abacuruzi twica amategeko nkana kuko usanga umucuruzi yarahawe imashini yo kujya yifashisha atanga fagitire, ntayitange kandi aba yica amategeko bikaba byanamukururira kubihanirwa, ntabwo dukwiye kubuza ko imisoro itanzwe igera mu kigega cya Leta”.

Umuyobozi ushinzwe imikoreshereze ya EBM mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Rwiririza Gashango, avuga ko umucuruzi wese waranguye agomba kwerekana inyemezabwishyu ikorewe mu ikoranabuhanga kandi ikagaragaza ibiciro nyabyo, akongeraho ko iyo unyereje umusoro uba utegerejwe n’ibihano byikuba inshuro 10 bijyanye n’ayo wari unyereje.

Ati: “Ntabwo umucurizi akwiye guhora acungana n’abakozi bashinzwe kureba niba watanze fagitire, yitange kandi umuntu nayibona ntayishidikanyeho kuko unyereje umusoro iyo afashwe ahabwa ibihano bihanitse nk’ubu muri iyi Ntara mu mwaka umwe hakozwe ubugenzuzi bugera ku 3 273 hafatwa abantu ibihumbi 10 681 bari banyereje umusoro wa 24 814 143 z’amafaranga y’u Rwanda ikomoka ku bicuruzwa bya 162 670 491 420 z’amafaranga y’u Rwanda”.

Yongeyeho ati: “Mu bafashwe harimo abacuruzi 5 973, abaguzi 3 072 ndetse hakabamo abari batwaye imodoka zipakiye ibi bicuruzwa bagera ku 1 636 nk’uko twabivuzeho umusoro wanyerejwe wari 24 814 142 z’amafaranga y’u Rwanda yakubwe inshuro 10 aba 248 142 420 z’amafaranga y’u Rwanda kandi yarishyuwe neza”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu mu Ntara y’Amajyepfo muri uyu mwaka ryafashe ibicuruzwa byiganjemo imyenda (9.8%) n’inkweto (24.3%) bya Caguwa, imifuka y’amashashi (25%), ibitenge (19.6%), amavuta ahindura uruhu (2.9%), insiga z’amashanyarazi (4.2%) n’ibinyobwa bidasembuye (0.6%).

Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa gatatu nyuma y’Umujyi wa Kigali, Intara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru. Akomeza avugako iyi mibare igaragazwa hashingiwe ku byafashwe byose no mu zindi Ntara.

Abacuruzi 166 baracyafite uburyo bwo gutanga fagitire za EBM 1 ndetse abacuruzi 5 940 bishyura imisoro baranguye ibicuruzwa by’amafaranga y’u Rwanda 10 758 031 832 bakoresheje telefoni ngendanwa, hakaba abacuruzi 10 072 muri bo abagera ku 3 149 bafite uburyo bwo gutanga fagitire za EBM, mu gihe 69% bangana n’ibihumbi 6 923 badafite ubu buryo bwo gutanga fagitire z’ikoranabuhanga.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *