IMIKINO

Alvaro Morata wavuzwe mu ikipe ya Manchester United ibye bihagaze bite magingo aya?

Alvaro Morata wavuzwe mu ikipe ya Manchester United ibye bihagaze bite magingo aya?
  • PublishedJune 25, 2024

Mu minsi itambutse amakuru yavugaga ko umunya Espanye Alvaro Morata watakira Atletico Madrid yakwinjira mu ikipe ya Manchester United. Uyu ni umusore mu wanyuze no mu ikipe ya Chelsea ariko ntibyagenda neza. Inkuru zimwerekeza gukinira ku kibuga Oldtraford zo zatangiye kumwandikwaho kuva mu mwak 2016, ariko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikamusiga atambaye umwenda w’amashitani atukura nk’uko iyi kipe itazirwa.

Manchester United yatakisha Rasmus Hojlund ikomeje kwiruka ku isoko rya rutahizamu umurusha cyangwa uza kumuha akazi, yavuzwemo Benjamin Sesko kimwe no ikipe Arsenal birangira azibenze zose. Ubu bakaba bari kwirukanka kuri Joshua Zirkzee wa Bolgna bahanganiye n’ikipe nka to AC Milan, ntiwakwibagirwa Maximilian Beier kandi ko bamuhanganiye na Chelsea nayo ikenye rutahizamu ufatanya na Nicolas Jackson.

Ku munsi w’ejo nibwo ibitangazamkuru bitandukanye birimo TEAM TALK, IMINOTA 90, GIVESPORTS byanditse ko Manchester United ishaka gusinyisha Morata. Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Attacking Football igera indani mu ikipe ya Manchester United  ivuze ko nta biganiro byigeze bibaho hagati yayo na Morata.

Morata ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espanye aho banitwaye neza kuko bazamutse bayoboye itsinda rya kabiri n’amanota icyenda ku icyenda. Batsinze imikino yabo yose, aho bahereye kuri CROATIA bayitsinda 3_0, batsinda Ubutaliyani 1_0, basoreza kuri Albania baraye batsinze 1_0

 

 

Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *