IMIKINO

Aho gushwana kwa Klopp na Salah kwaturutse k’umukino wa West Ham United.

Aho gushwana kwa Klopp na Salah kwaturutse k’umukino wa West Ham United.
  • PublishedMay 6, 2024

Ikipe ya Liverpool yari imwe mu makipe yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’Abongereza, bitewe n’urwego yari yagaragaje mu ntangiriro no hagati muri saison. Ibintu byaje kuba bibi bageze ku musozo w’imikino ya nyuma, batsindwa na Crystal Palace 1_0, batsindwa na Everton muri derby ya Merseyside. Uretse iyi mikino kandi banatsinzwe umukino wa Atlanta muri UEFA Europa League umukino ubanza wari wabereye Anifield bawutsindwa 3_0, uwo kwishyura wabereye mu Butaliyani Liverpool yaratsinze ariko ntiyabasha gukuramo umwenda. Umukino warangiye ari igitego kimwe 1_0 biba 3_1 mu mikino yombi Liverpool irasezererwa.

Ikipe ya Liverpool yari yarakoze ibishoboka byose irikumwe n’umutoza wayo n’igihe bamwe mu bakinnyi bari baragiye mu mikino y’amakipe y’ibihugu (AFCON&ASIAN CUP). Akagozi kaje gucika batakaza imikino myinshi ariko uwagaragayeho udushya ni umukino banganyijemo na West Ham United ibitego 2_2. Mohammed Salah agaragara aserera na Jurgen Klopp. Aha Salah ninabwo yavuze ati: ” Ndamutse ngize icyo mvuga umuriro wa kwaka.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru “Footballer’s Football Podcast“, kiganira ni Michael Antonio watsinze igitego cyo kwishyura Liverpool akaba yari naho Sarah na Klop bashwaniye yagize byinshi ahishura. Uyu yavuze ko atifuza gutangaza aho yakuye amakuru ku bw’umutekano we gusa ati: “Salah yababajwe n’uko umutoza yatangaje ko azagenda atarigeze abimubwira nk’umwe mu bakinnyi bakuru kandi bamufashije kugera kubyo yagezeho muri Liverpool. Nyuma yo kubitangaza mu myitozo yakurikiyeho, abakinnyi bose bazaga bahobera Klopp banamwifuriza amahirwe masa, gusa Salah yasaga naho bitamureba. Umutoza abonye ko umukinnyi we yanze gukora nk’iby’abandi, yamuhaye ikiganza nacyo Sarah aracyanga ahubwo igkubita urushyi, imyitozo atangira kuyikora nabi atangira no kwicazwa ku gatebe k’abasimbura gutyo.”
Written By
Aimable Ruganzu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *