Ahari hari icyaba kigiye guhinduka hagati y’Urwanda na DRCongo
Inzobere mu by’umutekano n’igisirikare zo ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya DR Congo n’u Rwanda zemeje umushinga w’ibigomba gukorwa mu kugera ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru bya Angola.
Izi nzobere – zigizwe n’abakuru b’ubutasi bwa gisirikare bw’impande zombi – zahuye mu mpera z’icyumweru gishize ziga kandi zemeza inyandiko bise “Proposed Concept of Operations” (CONOPS) bahawe na Angola nk’umuhuza, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Angop.
Mu kwezi kwa Kanama (8) Perezida João Lourenço ‘yahaye’ ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi ‘umushinga wageza ku mahoro arambye’ ari na wo ibiganiro bya Luanda bishingiyeho.
Inyandiko inzobere za gisirikare z’ibihugu byombi ubu zemeje igizwe n’ibyo impande zombi zemeye gukora mu gushyira mu ngiro uwo mugambi wa Angola, nubwo ibyo bemeye bitatangajwe mu buryo burambuye.
Gusa mu ngingo z’ingenzi zigize ubwo bwumvikane harimo ugusenya umutwe wa FDLR (ku ruhande rwa DR Congo), n’u Rwanda kureka ingamba zarwo zo kwirinda – ibyo uruhande rwa DR Congo ruvuga ko ari ukuvana ingabo zarwo ku butaka bwa Congo.
Iyi ntambwe yatewe mu mpera z’icyumweru gishize ibaye mu gihe mu ntara ya Kivu ya Ruguru ya RD Congo muri iyi minsi havugwa imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’uruhande rwa leta ifatanyije n’imitwe ya Wazalendo.
Nyuma y’imirwano yo ku cyumweru, umutwe wa M23 wafashe agace ka Kamandi-Gite kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard) muri teritwari ya Lubero, nk’uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU.
Umwuka w’intambara kandi uravugwa mu nkengero z’umujyi wa Pinga muri teritwari ya Walikale, aho bivugwa ko M23 yaba ishaka gufata uyu mujyi w’ingenzi muri Walikale, nyuma yo kwigarurira ibice bimwe na bimwe muri iyi teritwari nini kurusha izindi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Nyuma y’uko inzobere mu bya gisirikare zemeje umushinga zahawe n’umuhuza, biteganyijwe ko tariki 16 z’uku kwezi kw’Ugushyingo ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bazateranira i Luanda bakemeza cyangwa bakanga ibyemejwe n’izo nzobere, mbere y’uko bisinywaho n’abakuru b’ibihugu bigahinduka amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu ngiro.
Kimwe mu byo izi nzobere zemeje muri iyo nyandiko ni uburyo buhuriweho bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi zemeranyijweho, bwiswe ‘Enhanced Ad-Hoc Verificaction Mechanism’ iryo genzura rizayoborwa na Angola ariko ifite abo rigomba gukorana n’abo ku ruhande rwa DR Congo n’u Rwanda, nk’uko Angop ibivuga.
Mbere, izi nzobere zari zemeranyije ku bikorwa bahawe n’umuhuza, ariko mu kwezi kwa Nzeri (9) ubwo ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bari bagiye gusinya bemeza ibyemejwe n’inzobere, uruhande rwa DR Congo rwanze kubishyiraho umukono ruvuga ko hari ibyo rutemera.
U Rwanda rwanenze DR Congo kwanga gusinya ayo masezerano, naho DR Congo ivuga ko u Rwanda “rushyiraho amabwiriza mu gusubira inyuma kwarwo ko biba ari uko hashenywe FDLR”, ivuga ko yifuza ko “gusenya FDLR bibera icyarimwe no gusubira iwabo kw’ingabo z’u Rwanda”.
Izo nzobere za gisirikare zongeye guterana bushya mu mpera z’icyumweru gishize, zageze nanone ku bwumvikane, hitezwe kureba niba abashinzwe ububanyi n’amahanga na bo bazatera iyo ntambwe ubwo bazongera guhura.