POLITIKI

Abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda Ubu Amarembo Arafunguye

Abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda Ubu Amarembo Arafunguye
  • PublishedDecember 1, 2023

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwameneyesheje Abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rw’abasirikare bato ko bafunguriwe amahirwe.

Mu itangazo ryasohotse ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwemeje ko kwiyandikisha ku Turere no ku Mirenge bizatangira tariki ya 1 Ukuboza kugeza tariki ya 31 Ukuboza 2023.

Abahamagawe ni abasore n’inkumi bujuje ibi bikurikira: kuba uri Umunyarwanda, kuba ufite imyaka 18 kandi utarengeje 25, kuba ufite ubuzima buzira umuze, kuba utarigeze uhamwa n’icyaha, kuba udakurikiranyweho icyaha, kuba utarirukanwe burundu mu kazi k0o mu tuegetsi bwa Leta keretse warakorewe ihanagurwabusembwa.

Ikindi kandi ugomba kuba utagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta, kuba uri indakemwa mu mico no mu myifatire, ufite ubushake bwo kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda kandi ufite icyemezo kigaragaza ko warangije nibura amashuri 3 yisumbuye kuzamura.

Ibyangombwa bazitwaza igihe cyo gukora ibizamini ni indangamuntu, icyemezo cyerekana ko warangije amashuri atatu yisumbuye no kuzamura, icyemezo cy’ ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge, n’icyemezo cyo kuba utarakatiwe n’inkiko.

Ibizamini by’ijonjora bizakorwa kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 17 Mutarama 2024, bizajya bitangira saa mbiri za mu gitondo aha hakurikira:

Intara y’Amajyaruguru: Mu Karere ka Gicumbi ni tariki ya 2 n’iya 3 Mutarama kuri Stade ya Gicumbi. Mu Karere ka Burera ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama ku biro by’Akarere.

Mu Karere ka Musanze ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama kuri Sitade Ubworoherane.  Mu Karere ka Gakenke ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Ngando. Mu Karere ka Rulindo ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama ku kibuga cya Gasiza.

Intara y’Amajyepfo: Mu Karere ka Nyamagabe, ni tariki ya 2 n’iya 3 Mutarama kuri Sitade ya Nyamagabe. Mu Karere ka Nyaruguru ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Ndago.

Mu Karere ka Gisagara ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Huye ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama kuri Stade ya Huye.

Mu Karere ka Nyanza ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama kuri Stade i Nyanza. Mu karere ka Ruhango ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama ku biro by’Akarere.

Mu Karere ka Muhanga ni tariki ya 14 n’iya 15 Mutarama kuri Sitade ya Muhanga. Mu Karere ka Kamonyi ni tariki ya 16 n’iya 17 Mutarama ku biro by’Akarere.

Intara y’Iburasirazuba: Mu Karere ka Kirehe ni tariki ya 2 n’iya 3 Mutarama ku biro by’Akarere ka Kirehe. Mu Karere ka Ngoma ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama i Ngoma ku kibuga cy’umupira.

Mu Karere ka Nyagatare ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama ku kibuga cy’umupira cya Nyagatare. Mu Karere ka Gatsibo ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama ku biro by’Akarere ka Gatsibo.

Mu Karere ka Kayonza ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama ku biro by’Akarere ka Kayonza. Mu Karere ka Rwamagana ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama ku biro by’Akarere i Rwamagana. Mu Karere ka Bugesera ni tariki ya 14 n’iya 15 Mutarama kuri Sitade ya Bugesera.

Intara y’Iburengerazuba: Mu Karere ka Ngororero ni tariki ya 2 n’iya 3 Mutarama kuri Sitade ya Ngororero. Mu Karere ka Nyabihu ni tariki ya 4 n’iya 5 Mutarama mu kigo cya gisirikare cya Mukamira.

Mu Karere ka Rubavu ni tariki ya 6 n’iya 7 Mutarama kuri Sitade ya Rubavu. Mu Karere ka Rutsiro ni tariki ya 8 n’iya 9 Mutarama kuri Sitade ya Rutsiro.

Mu Karere ka Karongi ni tariki ya 10 n’iya 11 Mutarama ku Biro by’Akarere ka Karongi. Mu Karere ka Nyamasheke ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama ku biro by’Akarere. Mu Karere ka Rusizi ni tariki ya 14 n’iya 15 Mutarama kuri Sitade ya Rusizi.

Umujyi wa Kigali: Mu Karere ka Kicukiro ni tariki ya 12 n’iya 13 Mutarama kuri Stade ya IPRC Kicukiro. Mu Karere ka Gasabo ni tariki ya 14 n’iya 15 Mutarama kuri Stade ya ULK. Mu Karere ka Nyarugenge ni tariki 16 n’iya 17 Mutarama kuri Pele Stadium.

Written By
Kigeli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *