AMATORA

abemerewe gutorwa bagaragaye

abemerewe gutorwa bagaragaye
  • PublishedJune 15, 2024

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje urutonde ntakuka rw’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Abujuje ibisabwa ni Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi, Habineza Frank watanzwe na Green Party na Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga.

Mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2017, Dr Frank HABINEZA yagize amajwi 24 904 angana 0,45%.

Philippe MPAYIMANA yagize amajwi 39 620 angana 0,72%.

Paul KAGAME ari nawe wayatsinze, yagize amajwi (amajwi 5 433 890 angana 98,66%%)

Nkuko byari byatangajwe by’agateganyo, Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent ntabwo babashije kuzuza ibisabwa, bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rwa burundu.

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangira ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 13 Nyakanga 2024.Amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.Azabera rimwe n’ay’abadepite.

Amateka y’abemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda:

Paul Kagame

Paul Kagame w’ishyaka FPR Inkotanyi yavutse tariki 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Nyarutovu muri Tambwe, mu Ruhango.

Amashuri abanza yayigiye muri Rwengoro Primary School muri Uganda, ayisumbuye ayiga muri Ntare School na Old Kampala Senior Secondary School.

Mu myaka ya 1980 Paul Kagame yagiye kwiga ibijyanye n’ubutasi muri Tanzania, ahava ajya mu nyeshyamba za NRA zaharaniraga kubohora Uganda.

Ubwo hashingwaga RPF mu 1987, Paul Kagame ni umwe mu bari abayobozi b’igisirikare cyayo cyizwi nka RPA.

Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu nyuma gato y’urupfu rwa Maj Gen Gisa Fred Rwigema, aruyobora kuva mu 1990 kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo u Rwanda rwabohorwaga.

Yabaye Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Ubumwe, kugeza tariki 22 Mata 2000 ubwo yarahiriraga kuba Perezida w’u Rwanda w’inzibacyuho.

Tariki 25 Kanama 2003, Paul Kagame yatsinze amatora ya mbere u Rwanda rwari rukoze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongeye kwiyamamaza anatsinda amatora mu 2010 no mu 2017.

Dr Frank Habineza

Habineza Frank ni umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda. Yavukiye i Mityana muri Uganda mu 1977 ku babyeyi b’Abanyarwanda bari impunzi.

Muri Uganda ni naho yigiye amashuri abanza ayasoza mu mwaka wa 1991, naho ayisumbuiye ayasoza mu mwaka wa 1998.

Mu 1999 yagiye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, ahava muri 2004 arangije mu ishami ry’Ubumenyi mu by’imiyoborere na politiki (Political and Administrative Sciences).

Nyuma yaho Habineza yakomeje amasomo y’inyongera muri Suède no muri Afurika y’Epfo.

Ibyo kurwana ku busugire bw’ibidukikje yabitangiye ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR) ubwo yatangizaga ihuriro riharanira kubungabunga ibidukikije yise “Rwanda Wildlife Clubs”.

Akirangiza Kaminuza i Butare mu mwaka w’amashuri wa 2005- 2006, Inama y’Abaminisitiri yamugize Umujyanama wihariye wa Minisitiri w’Ubutaka, Ibidukikije, Amazi, Amashyamba na Mine (Personal Assistant to the Minister of Lands, Environment, Water, Forestry and Mines).

Kuva mu mwaka 2006- 2009, Dr Frank Habineza yagizwe Umuyobozi w’Umushinga wo kubungabunga uruzi rwa Nili, ukorera mu bihugu 10 Nil igeraho, ugahuriza hamwe ibigo 50 byo hirya no hino bifite mu nshingano kurubungabunga.

Mbere yo kujya muri Kaminuza, Frank Habineza yabaye umunyamakuru mu gihe cy’imyaka ine.

Mu 2009 nibwo Dr Frank Habineza yahagaritse imirimo ye yindi yinjira mu bikorwa bya politiki, afatanyije n’abandi bake, ashinga Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije. Icyo gihe ntiyabashije kuryandikisha ngo yitabire amatora y’Umukuru w’igihugu nk’uko yari yarabitangaje.

Mu 2010 yavuye mu Rwanda ajya gutura muri Suède hamwe n’umuryango we (umugore n’abana batatu), ahabonera igikombe cya Demokarasi mu mwaka wa 2011.

Mu 2012 yagarutse mu Rwanda kwandikisha ishyaka rye ngo ribashe kwitabira amatora y’abadepite ariko ntibyashobotse ko bayitabira, kuko Ishyaka ryanditswe iminsi yo kuyajyamo yarengeranye.

Muri Werurwe 2013, Frank Habineza yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro kubw’uruhare rwe mu guharanira demokarasi, ayihabwa na Bethel College yo muri Indiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Undi mukandida wemewe by’agateganyo ni Dr Habineza Frank watanze kandidatire ye ku wa 20 Gicurasi 2024.

Icyo gihe yayitanze ituzuye kuko yaburaga ibyangombwa bibiri nubwo yaje kubyuzuza ku wa 21 Gicurasi 2024.

Mpayimana Philippe

Philippe Mpayimana yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1970 mu yahoze ari Gikongoro icyakora yabyirukiye mu karere ka Bugesera.

Mpayimana yize amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri i Save, akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama.

Mu 1994 yahungiye muri Zaire ariyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yabaye umunyamakuru kuri radiyo y’impunzi yitwaga ‘Agatashya’ nyuma ajya mu Bufaransa.

Yaje kwiga ibijyanye n’Itangazamakuru mu Bufaransa ndetse yanaminuje mu bijyanye n’indimi n’isesengura ryazo, ubumenyi yakuye muri Cameroun.

Yagarutse mu Rwanda mbere y’amatora ya Perezida mu 2017. Kuri iyi nshuro Kandidatire ye yayitanze ku wa 30 Gicurasi 2024 nk’umukandida wigenga.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *