AMAKURU

abayisilamu by’umwihariko barashima Paul Kagame kubwisanzure yabahaye

abayisilamu by’umwihariko barashima Paul Kagame kubwisanzure yabahaye
  • PublishedJune 27, 2024

Mu kwerekana bidasanzwe ko bashyigikiwe, umuryango w’abayisilamu i Kigali washimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame, uruhare yagize mu kugarura ubwisanzure bw’amadini. Iyi myumvire yagaragaye cyane mu birori byo kwiyamamaza mu murenge wa Rugarama, aho Sheikh Musa Fazili Harelimana, yasangiye urugendo rw’amateka y’urugamba rw’umuryango w’abayisilamu mu guharanira kumenyekanisha idini mu Rwanda.

Sheik Fazili yagarutsekmateka yaranze Abayisilamu  guhera mu 1963 ku butegetsi bwa  perezida Gregoire Kayibanda. ukuntu bavangurwaga ndetse n’ukuntu bakuriweho iminsi yabo mikuru. Uku gukandamizwa kwabo kwarakomeje no kuwamusimbuye byatumye bafatwa nabi imyaka igera ku binyacumi.

Cyakora byahindutse muri Gicurasi 1995, ubwo paul Kgame yari visi perezida yakoraga ikimenyetso gikomeye aho yinjiye mu kigo cya kisilamu kizwi ku izina ryo kwa Khadaffi.

byari mu nama aho Kagame yabajije ikibazo gikomeye ati” kuki iminsi mikuru y’igihugu  iy’Abayisilamu itabaho?”. iIcyo kibazo nicyo cyatumye Eid al-Adha na Eid al-Fitr bisubizwa mu minsi mikuru ngaruka mwaka yizihizwa mu Rwanda. Fazili yakomeje avuka ko ingaruka z’iki cyemezo zabaye intangiriro yo kubaha no kume3nyekene ku’umuryango w’Abayislimu.

Nyarugenge cyane cyane Nyamirambo niho hatuwe n’Abayisilamu benshi mu Rwanda no muri Kigali. Aka karere kazwiho amasoko ndetse n’imihanda ishimishije, bigatuma kaba kamwe mu turere dufite imbaraga mu mujyi.

mu ijambo rye, Fazili yashimye uruhare runini rwa Kagame mu iterambere ry’urwanda, cyane cyane imbaraga yagize mu kazamura imibereho y’abakene, nk’uko Taarifa yabitangaje.

Written By
fidelia nimugire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *