IGISIRIKARE

abasirikare 195 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomoyo gutwara ibinyabiziga

abasirikare 195 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje amasomoyo  gutwara ibinyabiziga
  • PublishedMay 10, 2024

Ku wa Kane, y’amezi arindwi ajyanye no no kugenzura neza ibibera mu muhanda, yabereye mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Mu mezi arindwi bamaze, abo bayobozi bashya b’ibinyabiziga bya gisirikare bongerewe ubumenyi mu bijyanye no gutwara neza mu muhanda, kugenzura ubucucike bw’abagenda mu muhanda n’uburyo bwihariye mu gutwara ibinyabiziga bikora akazi karemereye ndetse n’ibikora akoroheje mu bikorwa binyuranye bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga wayoboye umuhango wo gusoza ayo masomo, yafatanyije mu byishimo n’abo bayobozi bashya b’ibinyabiziga ku bw’iyo ntambwe ikomeye bateye.

Yashimangiye ko abakozi ba RDF bakwiye kuba bafite ubushobozi bwo gukoresha imodoka z’ubwoko butandukanye kandi bakazikoresha neza mu bikorwa byabo byo gucunga umutekano.

Yibukije abo bashoferi bashya ba gisirikare gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga ndetse by’umwihariko bakirinda kunywa ibisindisha mu kazi kabo nk’abashoferi nk’impamvu ikomeye mu guteza impanuka zo mu muhanda inkuru dukesha inaho nshya.

Written By
CESAR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *